thebonds ad theBonds
16.7 C
Kigali
December 10, 2019
Editor's Picks Rwanda

Umuyobozi wa Radio ‘Amazing Grace’ yoherejwe iwabo muri USA


Kuri uyu wa mbere tariki ya 07/10/2019, nibwo Umuyobozi wa Radio Amazing Grace (Radio Ubuntu Butangaje),Gregg Schoof, nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi i Kigali , yahise yoherezwa iwabo muri Amerika.

Radio ubuntu Butangaje yafunzwe nyuma y’uko inkiko zihamije ko yavugiweho amagambo y’ivangura kandi atesha agaciro umugore mu kwezi kwa mbere 2018.

Bwana Schoof ejo yabwiye abanyamakuru ko yari yarajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye ariko hari hashize amezi atatu atabona igisubizo.

New Times isubiramo amagambo ya Regis Gatarayiha avuga ko Bwana Schoof “uburenganzira bwe bwo gukorera mu Rwanda bwarangiye mu kwezi kwa karindwi 2019”.

Yakomeje gutangaza Ko “yagiye mu bikorwa bibangamira ituze rusange ubwo yariho yitegura kuva mu Rwanda bigatuma ahita yoherezwa iwabo”.

Related posts