thebonds ad theBonds
16.7 C
Kigali
December 10, 2019
Editor's Picks Gospel

UBUHAMYA BWA EV MAOMBE Theogene (igice cya mbere)

Nuko uwo mwana arakura agwiza imbaraga,aguma mu butayu kugeza ubwo yerekewemo abisiraheri(luka1:80)

Kubera abantu benshi bakomeje Kunsaba ko nabaha ubuhamya bwanjye nyuma yuko bagenda babwumva ahantu hatandukanye,nifuje kubushyira ku rubuga nkoranyambaga ngo ababishobora babukurikirane kdi bumve icyo yesu yakoze ndetse bizere ko agikora.

Jyewe Ev Maombe utanze ubu buhamya,ni ibihamya niboneye n’amaso yanjye,wowe ubisoma nifuza ko wongera kunguka gukunda Imana no kubona bundi bushya Imbaraga zayo zikomeye zikorera mu bizeye(efeso1:18-) ngo ukomeze urugendo wihanganiye aho unyura hose kuko iyasezeranije ari iyo kwizerwa kandi no kubikora izabikora.

Nyura mu misozi,nyura mu mataba,aho hose niko harushya umutima,njya nsaba uwiteka kugira ngo amfashe. Uwiteka nawe ntatinda kunyumva (agkz105)

Ubuhamya bugendanye n’umuhamagaro ndetse n’ubuzima bwihariye

Igice cya mbere: Mbere yo Gukizwa!

Igice cya kabiri: Urugamba rwo gukizwa.

Igice cya Gatatu: Nyuma yo gukizwa=kwakira yesu.

Ibindi bice 2 bisoza bigendanye n’umwihariko w’Imana nabonye ndetse n’urugendo rw’umuhamagaro.

BURYA AGAKIZA NTIBAGATWERERANA AHUBWO NI IKINEGE(IMPANO Y’IMANA)

Ubusanzwe nitwa Theogene HABAGUHIRWA MAOMBE navukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba mu 15/04/1990. Mvuka mu muryango w’abana 8, abahungu 4 n’abakobwa 4.
Mfite ababyeyi bose bakiriho, Papa yitwa HABALIMANA Jean Bosco,mama yitwa MUSABIMANA Donatha. Ubu Batuye mu karere ka Nyagatare,umurenge wa Gatunda,akagali ka Kabeza,umudugudu wa Muyenji. Ubu jyewe aho ntuye mbarizwa mu karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Rwezamenyo,akagali ka RwezamenyoI.
Amashuri makuru nayize muri kaminuza y’urwanda ishami rya Nyarugenge, niga ibijyanye n’ubwubatsi (civil engineering).

Ndi umukristo mu itorero ry’ADEPR, nimero 2022 mu gitabo cy’abakristo mu itorero ry’akarere rya Nyarugenge,Paruwasi ya Nyarugenge,umudugudu wa Nyarugenge,muri zone ya Biryogo-Rugunga. Ndi umuvugabutumwa w’umuhamagaro. Nabaye umuyobozi mu muryango w’abanyeshuri b’abapentekote biga muri kaminuza y’urwanda,ishami rya nyarugenge(CEP UR-NYARUGENGE). Ndi umusore ushima Imana.

This image has an empty alt attribute; its file name is maombe-1.jpg
Ev Maombe Theogene mu murimo w’Imana

Nkuko nabivuze haruguru, navukiye mu majyaruguru 1990, ndi umwana muto naranzwe no Kunywa inzoga ,gusinda ndetse no kurwana cyane mu 1994 na 1995 ariko Genocide irangiye mbona amahirwe yo gutangira amashuri abanza muri Ecole Primaire de Karambi mu 1997, ariko mu 1998 ababyeyi banjye baza kwimukira mu mutara(nyagatare). Nsigara mba kwa nyogukuru.

Aho kwa mukecuru, nahakomereje amasomo ariko kubera ubuzima narimbayeho butari bwiza ntangira kurwara indwara zitandukanye,izisanzwe ndetse n’izo ntari nsanzwe menyereye,harimo Imvunja ndetse n ‘ Inda ku rwego rukomeye. Narandwaga no guhora niyicariye ku muhanda wo haruguru yo murugo ndi kotesha akazuba amaguru ngo numve ko noroherwa, ubundi nkajya nshituraho uko mbishoboye, ibyo rero byaje kumviramo kutankundira gukomeza kwiga maze mba mpagaritse ishuri mu 1999.

Ubuzima bwaje kwanga narabuze n’umuntu wampandura cg ngo amvuze kuko umubiri wose wari warabaye amavunja gusa,ku mubiri ,ku maboko,ku maguru hejuru,ubwo munsi ho ntiwabivuga kuko sinabashaga gukandagira.

Naje kugira amahirwe rero,batumaho mu rugo baza kuntwara mu mutara mu mpera z’1999 ngezeyo abana tuvukana bampa akato kubera uko narimeze kdi nanjye ndakiha nigumira ku muhanda no kwigunga mu buzima bwa jyenyine.

Ariko kubw’amahirwe batumaho umuganda abantu duturanye baza kunkorera umukwabu wo kumpandura, bansigamo imiti maze ntangira koroherwa. Ubuzima butangira kugaruka numva mvuye i buzimu ngana i buntu.

Mu 2000 natangiye kwiga mpereye mu wa mbere n’ubundi, imyaka 2 nize mbere ipfa ubusa, niga Ecole Primaire de Karambi Mu murenge wa Mukama ,akarere ka Nyagatare. Ngaruzwa amahirwe yo kubona ababyeyi ndetse no kwishimirwa nabo barankunda cyane kurusha abandi bana.

Kuvukira mu rugo rukijijwe rw’abadiyakoni byamfashije kuba umunyedini w’ingeso nziza mu ntekerezo z’ababitekereza ariko bihabana n’amaso y’abambona, mu yandi magambo ntibyampaye umudendezo wo GUKIZWA.

Aha nabonye ko agakiza ari ikinege,utagahabwa n’ababyeyi cg undi muntu uwari we wese cg ibintu utunze ahubwo ni impano y’Imana ihabwa uwizera wese ikamuhindura umwana w’Imana maze ntabe akigendera ku masekuru ahubwo akaba icyaremwe gishya kdi ibya kera byose bigashira (2kor5:17).

Nakoze imirimo myinshi mu Rusengero ndetse harimo n’iy’ubuyobozi ariko ntakijijwe, nkagerekaho gukora iby’abapagani bakora.

Byarankurikiranye kugeza nsoje primaire 2005, ngiye na Secondaire ahitwa Lycee sainte alexandre sauli de muhura birakomeza kuko imbuto cg kamere y’icyaha izana urupfu yari ikindimo (abarom8:1).

Icyo gihe naranzwe no Gutereta cyane ndetse ndatendeka nkagira abo mu rugo ndetse n’abo ku ishuri. Nakundaga imyidagaduro cyane, imikino ya karate,Gukina no kureba umupira football,hand ball,accrobatie,…..byose nkabikorana kuyobora korali ndetse no kuba mu rusengero nk’umukristo.

Ibyo byose byankururiraga imyitwarire mibi kdi igaragarira buri wese ndetse igahabana n’umuco w’aho nturuka ndetse n’uko ntekerezwa ko nakagombye kuba nitwara.

Aho twari tudafite Imana rurema ni habi,mu mwijima w’icuraburindi ariko Hashimwe yesu udusangayo akadukuruza ineza ye ngo natwe tube ubwoko,abatambyi ndetse n’-ishyanga ryera(1pet2:9).

➡➡➡Biracyakomeza!

IMANA IBAHE UMUGISHA

Related posts