thebonds ad theBonds
16.7 C
Kigali
December 10, 2019
Culture n' Society

Menya byinshi ku mujyi witwa Buswayirini, utuwe n’abiyumva ko ari abasirimu.

Iri zina rya Buswayirini mpamya ko atari rishya mu mitwe y’Abanyarwanda kuko hashize imyaka isaga 100 rivugwa nk’igice cyatangirijwemo ubucuruzi bwa mbere mu Rwanda.

Ni igice cy’umujyi ukuze kibarizwa mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Cyanya, kikagirwa n’amaduka menshi kandi abagituye bakiyumva nk’abasirimu kuruta abandi.

Ugeze muri gare ya Rwamagana bigusaba igiceri 100Frw gusa ngo utege igare rikugeze Buswayirini. Ni agace kazwiho guturwamo n’abayoboke b’idini ya Islam benshi barimo abarabu n’abandi banyarwanda benshi bariyobotse.

Iyo uhageze wakirwa n’amaduka menshi acururizwamo ibyiganjemo imyenda, inkweto n’izindi nzu zikorerwamo ubudozi, uhasanga kandi inzu zerekanirwamo filimi, imipira n’imikino myinshi y’amahirwe.

Mu bihakorerwa harimo ni ubudozi

Abatuye iki gice ni bamwe mu bantu bazwiho gusirimuka, kujyana n’ibigezweho no kumenya amakuru mu bintu byose haba muri politike, mu mikino no mu bindi bintu byinshi bitandukanye. Bazwiho kandi kuyoboka imirimo yiganjemo ubucuruzi no gutwara imodoka nk’imwe mu yikorwa na benshi batuye aka gace.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ngo abahaturuka bakandagiye mu ishuri bari mbarwa bitewe n’ubutegetsi bubi butemeraga abatuye mu Buganza kwiga mu bwisanzure, ibi ngo byatumaga benshi mu rubyiruko rwahakuriraga aho kuyoboka ishuri barahitagamo kuyoboka inzira y’ubucuruzi ari na byo bitunze benshi mu bahatuye.

Inyubako nyinshi mri Buswayirine ni iza kera zirashaje

Gakwandi Saleh w’imyaka 53 we agira ati “Ubundi twakuze nka 85% by’abatuye hano ari abayisilamu, tugakura dusanga ababyeyi bacu bakoresha Igiswahili cyane bitewe n’abarabu bakidukundishaga, abandi baturage rero bakagenda bavuga ngo ni igice cy’abaswayire birangira hiswe Buswayirini.”

Ndunduri Hassan w’imyaka w’imyaka 69 avuga ko Buswayirini byaturutse ku kuba iki gice cyari gituwe n’abayisilamu benshi bakundaga gukoresha ururimi rw’igiswahili cyinshi bitewe nuko bakoraga imirimo y’ubucuruzi itandukanye abaturage bajya bacyumva bakagenda bavuga ko hatuye abaswayire gusa.

Nyiringabo Hamdun ufite imyaka 51 y’amavuko uyobora umudugudu wa Kabuye urimo igice kinini cya Buswayirini, avuga ko iki gice kiri mu byatangiriyemo ubucuruzi bwa mbere mu Rwanda bwakorwaga n’abarabu n’abahinde baturutse Tanzania, bigatuma bakoresha Igiswahili cyinshi n’abahatuye bakagikuriramo.

Ati “Nakuze numva abasaza bavuga ko Buswayirini byaturutse ku kuba inaha ariho habaga abasiramu muri aka gace hameze nk’inkambi, bakahita Kanswayire biza kuvamo Buswayirini, mu 1959 ngo barahatwitse abasilamu benshi baragenda barahunga batatana gutyo ariko izina riranga riguma ari Buswayirini.”

Akomeza avuga ko mu muco w’abayisilamu usanga bakunda isuku cyane kandi bakaba ahantu heza hasa neza, ngo ibi nibyo byatumye abatuye aka gace akenshi usanga baba basirimutse cyane kuko baba ari abasilamu.

Ati “Abayisilamu mu muco wabo barangwa n’isuku, bakaryama ahantu heza kandi bakarya neza, ibi rero biri mu bituma aka gace karangwamo n’ibyo bintu byose kuko abagatuye abenshi ni abasiramu ni nayo mpamvu usanga hacururizwa ibikoresho bijyanye n’isuku byinshi kuko idini ryacu ridutoza gusirimuka.”A

Benshi mu batuye iki gice bakuze byakugora kubona indi kipe bafana atari Kiyovu Sport, bavuga ko ariyo kipe kuva kera ngo yafanwaga n’abasirimu ndetse n’abandi bantu basobanukiwe n’iby’umupira ngo bitewe n’umupira yakinaga wo guhererekanya kandi uryoheye ijisho. Gusa hari n’abandi bafana Rayon Sports benshi biganjemo urubyiruko.

Nyiringabo Hamdun wanakinnye muri Rayon Sports we yagize ati “Hano hari abasaza benshi bafana Kiyovu kuko bakuze ariyo kipe ikomeye, ariko uko iminsi yagiye ishira Rayon Sports niyo yagiye yiganza cyane cyane mu rubyiruko kuko abantu batuye inaha bakunda umupira cyane.”

Umusigiti wa Buswayirini ari nawo wa Rwamagana muri Rusange

Abo twaganiriye hafi ya bose bashima Habimana Saleh wabaye Mufti w’u Rwanda nk’umwe mu bantu bize bahakomoka, ngo yabafashije kubakorera ubuvugizi babona umuhanda mwiza n’ivuriro ryiza, umusigiti wabo wubakwa mu buryo bugezweho ndetse anabakorera ubuvugizi babona umufatanyabikorwa wahubatse ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, n’ibindi bikorwa byinshi byatumye hasirimuka.

Related posts