thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Culture n' Society
  • Itorero Intayoberana ryegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent 2019.
Culture n' Society

Itorero Intayoberana ryegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent 2019.

Itorero Intayoberana rigizwe n’abana babyina gakondo, ryakubutse muri Kenya ahaberaga irushanwa rya East Africa’s Got Talent 2019.

Irushanwa rya East Africa’s Got Talent rimaze iminsi rihuza abanyempano bo mu Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania, ryasoje ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2019.

Wari umunsi w’amateka nyuma y’uko hamenyekana umunyempano wahize abandi akegukana igihembo cy’amadorali ibihumbi mirongo itanu, akaba yabonetse muri batandatu bari babashije kugera mu kiciro cya nyuma ari bo: Itorero Intayoberana ryo mu Rwanda, Esther & Ezekiel, Jehovah Shalom na DNA bo muri Uganda na Jennelle Tamara na Spellcast bo muri Kenya.

Iri rushanwa ryanyuze imbonankubone kuri Televiziyo y’u Rwanda n’izindi televiziyo zitandukanye nka NBS yo muri Uganda, Clouds TV yo muri Tanzania na Citizen TV yo muri Kenya aho byatangiye guhera i saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Abana b’Intayoberana bari bahagarariye u Rwanda bakaba begukanye umwanya wa kabiri baje bakurikira abavandimwe Esther & Ezekiel bakomoka mu gihugu cya Uganda aba bakaba ari bo begukanye umwanya wa mbere bahembwa ibihumbi 50 by’amadorari ya Amerika.


Esther & Ezekiel nibo begukanye umwanya wa mbere muri East Africa’s go talent

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abanyarwanda benshi ariko bagenda bavamo buhoro buhoro kugeza hasigayemo Itorero Intayoberana ribyinamo abana bato

Mu kiganiro n’itangazamakuru Kagemere Sangwa Aline yagaragaje ko atishimiye umwanya babonye ariko ko indi nshuro bazatahana umwanya wa mbere, akomeza agira ati: “Ikintu dukuyeyo cyane ni ukumenywa kuko no kumenywa burya birafasha

Irushanwa rya East Africa’s Got Talent ni ku nshuro ya mbere ryari ribereye muri aka Karere mu gihe ryari risanzwe ribera mu bihugu bitandukanye nka Amerika, u Bwongereza, u Buhinde n’ahandi.

Related posts