thebonds ad theBonds
16.7 C
Kigali
December 10, 2019
Editor's Picks Sport

Imvune y’ukuboko imubujije gukina uyu mwaka

Umunyezamu Hugo Lloris wa Tottenham biteganyijwe ko atazongera gukina muri uyu mwaka wa 2019 kubera imvune yatumye igufa ryo mu nkokora ye riva mu mwanya waryo, nkuko ikipe ye yabitangaje.

Lloris yavunikiye mu mukino wo ku wa gatandatu ushize ikipe ye yatsinzwe na Brighton ibitego 3 – 0.

Uyu kapiteni wa Tottenham biteganyijwe ko mu mwaka utaha ari bwo azongera gushobora gukora imyitozo.

hugo yateruwe avanwa mu kibuga nyuma yo kuvunika

Amakuru dukesha B.B.C avuga ko Hugo yagwiriye akaboko ubwo yananirwaga kugarura ishoti yo ku munota wa gatatu w’umukino ya Pascal Gross, mugenzi we Neal Maupay agahita asongamo n’umutwe. Hugo Lloris avanwa mu kibuga nyuma yo kuvunika ku wa gatandatu

Mu itangazo Tottenham yasohoye yagize iti: “Nubwo bitazaba ngombwa ko abagwa, kapiteni wacu yagize ikibazo cyo kwangirika kw’imitsi ifatanya amagufa”.

“Ntabwo azagaruka mu myitozo mbere y’impera y’uyu mwaka wa 2019”.

“Hugo ubu yashyizweho icyo kufasha akaboko ke, nyuma azagire igihe cyo kuruhuka no kugarura ubuyanja”.

Related posts