thebonds ad theBonds
16.7 C
Kigali
December 10, 2019
Editor's Picks International News

Gufata ‘selfie’ bihitanye abantu bane mu cyuzi cyo mu Buhinde

Ubu buryo bwo kwifotoza bwitwa”Selfie” bumaze gukundwa ndetse no gukoreshwa n’abantu benshi cyane ku isi ariko kandi bugeze kure bworeka imbaga nyamwinshi ku isi.

Mu buhinde hongeye kumvikana urupfu rw’umugore umwe n’abantu batatu bo mu muryango we barohamye mu cyuzi cy’igikorano ubwo bageragezaga kwifata amafoto na telefone zigezweho azwi nka ‘selfie’.

Ibi bibaye kandi haheruka izindi mfu zitari nkeya zagaragaye hagati y’umwaka wa 2011 na 2017, hafi kimwe cya kabiri cy’abantu 259 batangajwe ko bazize ‘selfie’.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo National Library for Medicine cyo muri Amerika ,bwerekana ko Ubuhinde buza ku isonga mu guhitanwa n’uru rupfu bugakurikirwa n’Uburusiya, Amerika na Pakistani.

Nkuko byatangajwe na B.B.C, bavuze ko Polisi yo muri leta ya Tamil Nadu mu majyepfo y’Ubuhinde yatangaje ko abapfuye bari mu itsinda ry’abantu batandatu bari bafatanye mu biganza bahagaze mu mazi abagera mu rukenyerero hafi y’idamu (‘dam’) cyangwa ikidendezi cy’amazi cya Pambar.

Rumwe mu by’uzi /dams by’ibikorano

Polisi yavuze ko umwe muri bo yaje kunyerera akurura n’abandi barajyana. Umugabo w’uwo mugore yashoboye kurokora mushiki we ariko abandi bo bararohama.


Related posts