thebonds ad theBonds
17.9 C
Kigali
December 10, 2019
  • Home
  • Editor's Picks
  • Umugambi w’Imana wamukuye ku muhanda none asigaye ari umukozi w’Imana.
Editor's Picks Gospel

Umugambi w’Imana wamukuye ku muhanda none asigaye ari umukozi w’Imana.

Abantu benshi bakunze gushidikanya ko bigoye kureka ubuzima bwo kuba mu muhanda ukaba umukozi w’Imana ariko mu mugambi w’Imana byose birashoboka. Biganza Olivier , Umukristo muri paruwase ya kanombe,umudugudu wa kabeza akaba n’umuyobozi w’urubyiruko mu karere ka kicukiro ni umuhamya wabyo.

Umukozi w’Imana BIGANZA Olivier

Biganza Olivier ni umuvugabutumwa ariko wanyuze mu buzima bukomeye cyane, yatangarije the bondsrwanda ko yavukiye mu muryango mwiza umuha buri kimwe cyose ariko aza gutoroka ajya kuba umwana wo ku muhanda/mayibobo mu myaka irindwi yose.

Yatubwiye ko satani ariwe wamuteye ibyo byose, avuga ko afite imbaraga ku buryo umuntu amukura mu muryango atagize icyo abura agafata umwanzuro wo kujya ku muhanda, ariko umugambi w’Imana ukomeza kurinda umuntu ukamukura ahantu hose hakomeye yaba ari.

Yatangaje ko abona itandukaniro rikomeye ndetse nawe ubwe bimutangaza,abamuzi kera batamenya ko ariwe. Imana yamufashe amaze gufungwa ku myaka ye 11 azize kwiba mu ijoro n’amanywa, yavuze ko nta muntu wakwitunganyiriza inzira ariko Imana ariyo ifte ubushobozi ndetse yivugiye ko Imana yamuhinduye buhoro buhoro aho Mama we yakundaga ku mujyana mu byumba by’amasengesho kugira ngo Imana imufatireyo cyane ko kwizera kuzanwa no kumva,kumva kuzanwa n’ijambo ry’Imana (abarom10:17).

Guhera mu mwaka w’2005, binyuze mu ijambo yumvise ubwo umunyamakuru witwa EDDY KAMOSO yigishaga kuri Radio 10 ahagana mu ma saa sita z’ijoro, abwira Mama we ko akijijwe ndetse ikimenyetso ari inkoko yari bwibe atakiyibye.

Imana ntaho itakura umuntu ndetse nta naho itamugeza, uko waba uri kose iyo umuntu ageze muri kristo Yesu, aba abaye icyaremwe gishya, ibyakera byose bigashira. nyuma y’uko yize primaire imyaka 10, yagiriye umugisha kuri mwarimu we, maze Imana imubwirira ubutumwa bukomeye akiri ku ishuri bimutera kumva ko ari umunya mugisha nubwo nta cyerekezo cyabyo cyagaragaraga.

BIGANZA Olivier yemeje ko ibyo arimo uyu munsi bijyanye n’umuhamagaro Imana yabimubwiye kera. iyo Imana igushaka iragutangatanga ntaho wayicikira kuburyo ahora arimo ideni ryo gushima Imana. yatangiye guhagarara imbere y’abantu mu materaniro afite imyaka 17 none amaze kuzenguruka hafi uturere tw’urwanda.

BIGANZA Olivier yigisha mu rusengero

Kuwa 02,ukwakira 2019 nibwo uyu musore yakoze impanuka ikomeye ahitwa REMERA ahazwi nko kuri 15 aho yari ateze moto yerekeza i MASAKA kwigisha ku mudugudu wa GAKO.

Ubwo yari ateze moto nibwo, umu motari yadepasije ikamyo yo mu bwoko bwa scania ageze imbere ahura n’indi scania yihuta aho yagiye gukwepera ahasanga indi modoka, maze moto ijyamo hagati scania ebyiri zimubyigiraho zose ariko umugambi w’Imana uramurinda kubw’umugisha imwe yagiye basigara bakubwa n’indi yasigaye. bikuba muri kaburimbo kuburyo ipine yangije imyenda ye,ishati ariko we avamo yakobaguritse gusa ariko ahandi ni muzima rwose. Iri ni ishimwe rikomeye umuntu atapfa kumva keretse abari bahari nibo batangaje ko Imana izi kurinda.

Akimara kugongwa n’imodoka,imyenda yacitse ndetse n’ibikomere byinshi.

Umugambi w’Imana wakunyuza ahakomeye, ahoroshye, ahazamuka, ahamanuka ariko ntacyo waba. komeza ukomere wihangane aho unyura hose si ikibazo, Imana yakurinze izakomeza ikurinde.

Related posts