thebonds ad theBonds
17.9 C
Kigali
December 10, 2019
  • Home
  • Editor's Picks
  • SOBANUKIRWA:Urupfu rwa Sogokuruza Aburahamu,Nimurode n’uko Esawu yagurishije ubutware bwe.
Editor's Picks Gospel

SOBANUKIRWA:Urupfu rwa Sogokuruza Aburahamu,Nimurode n’uko Esawu yagurishije ubutware bwe.

URUPFU RW’ABURAHAMU

“Iminsi Aburahamu yaramye ni imyaka 175. Aburahamu ageze mu za bukuru aramye imyaka myinshi umwuka urahera, apfa ashaje neza asanga bene wabo”. (Itang 25:7-8)
Nuko Aburahamu ageze muza bukuru araga ibyo yari atunze byose abiha Isaka umuhungu we arangije aramutegeka ati: “Mwana wanjye urabizi neza, ko Uwiteka ariwe mana yaremye ijuru n’isi, kandi nta wundi uhwanye nawe.

Uwo niwe wankuye mu nzu ya data ku ivuko maze akankomeza mu isi, maze ankomeza mu isi, niwe wandokoye ankiza inama z’abanyabyaha, muri we nimo nari narashinze kwizera kwanjye. Yankuye muri Uri y’Abakarudaya, imbwira ko izampa iki gihugu nabazankomokaho nibakomeza inzira z’Uwiteka, ibyo yahamije n’amategeko azabategeka, none mwana wanjye ukomeze amategeko y’Uwiteka nkutegetse ntuzace iburyo cyangwa ibumoso, kugirango ibyo byose bizakomeho n’abazagukomokaho bose.

Ujye wibuka Imirimo ikomeye Uwiteka yakoze akadukiza amaboko y’abanzi abcu, agatuma batugwa mu maboko, nuko wumvire Uwiteka ntugire undi uzakorera iminsi yo kubaho kwawe yose. Kadi ubyigishe abana bawe nabo bazabyigishe abana babo. Nuko Isaka arasubiza ati: “ Nzumvira Uwiteka Imana yanjye mubyo azantegeka byose”.

Nuko Aburahamu arapfa byari mu mwaka wa 15 w’ubukuru bwa Esawu na Yakobo abuzukuru be bene Isaka, kandi iminsi Aburahamu yaramye yari imyaka 175 ni ukuvuga ko yaramye indi myaka 50 nyuma y’urupfu rwa Sara, ariyo yashatsemo Ketura inshoreke ye ya nyuma. Apfa ashaje neza kandi ahaze n’uburame maze Isaka na Ishimayeri, bamuhamba muri bwa buvumo bw’I Makipera aho bahambye Sara.

Nuko abatuye I Kanani bose n’abatware babo bumvise ko Aburahamu yapfuye, n’abatuye I Harani bose, n’Imiryango ya Aburahamu n’ibikomangoma n’abasaza bo mu bwoko bwose, n’abana b’inshoreke ye Ketura n’umwami wa Egiputa n’ab’ I Firistiya baraza bahoza Isaka, baramuhamba nuko abantu bose b’I Kanani baborogera Aburahamu umwaka wose.

Abakuru n’abato bose baramuririra cyane, kuko yari umukiranutsi kandi wakira abashyitsi, mu gihe yari atuye I Berisheba amahema ye yabaga agoswe n’uruzitiro kandi yari yararushyizeho amarembo ane, yakiraga abashyitsi bose baturutse mu mpande enye z’isi, yahagararaga imbere y’amahema ye maze akingingira abahisi n’abagenzi guca iwe ngo barye umutsima n’inyama maze banywe n’amazi. Abantu b’amahanga yose baramukundaga, aha twige ko igihe uhesha amahanga yose umugisha nta kabuza uzakira imigisha ivuye mu mahanga yose, kandi igihe usengera amahanga uzahabwa ubuhanuzi bw’amahanga.

This image has an empty alt attribute; its file name is abr.jpg
Aburahamu,inshuti y’Imana

Kandi ntihabayeho umugabo wubaha Imana nka Aburahamu, kuko yubashye Imana uhereye mu bwana bwe kugeza ku munsi yapfuyeho, kandi Imana yari kumwe nawe imukiza amaboko ya Nimurode, imuha kunesha abami 4 bo muri Elamu agarura Loti n’ibye. Yigisha abana b’abantu inzira z’uwiteka, atuma abantu basenga Uwiteka Iminsi yo kubaho kwe, kandi yahoranaga ibiryo mu ihema rye, yategekaga abaja guteka imyama, imitsima n’amazi ngo abashyitsi n’abagenzi bose basangire nawe. Uko niko yagiraga iminsi yo kubaho kwe, kandi yahoranaga ibiryo mu ihema rye, yategekaga abaja guteka inyama, imitsima n’amazi ngo abashyitsi n’abagenzi bose basangire nawe. Uko niko yagiraga iminsi yo kubaho kwe.

Nuko Uwiteka aha umugisha Isaka, kuko yakomeje inzira z’Uwiteka ntace iburyo cyangwa ibumoso iminsi yo kubaho kwe yose.

UKO ESAWU YISHE NIMURODE

Nyuma gato y’urupfu rwa Aburahamu, Esawu ajya guhiga kandi na Nimurode umwami w’I Baberi niwe Amuraferi nawe yari yagiye guhiga nkuko umwuga we wari yari kumwe n’abantu be. Maze kuri uwo munsi Esawu abona Nimurode agendana n’abagabo 2 ariko yari kumwe n’abagabo be babanyambaraga mu butayu ariko bari kure ye, abandi baciye amayira yose kuko bari mu muhigo.

Nuko Esawu arabihisha bamugezeho Esawu aza yiruka asakuza akata akata Nimurode umutwe, arwanya ba bagabo babiri nabo babonye ko abazahaje batera induru, ba bagabo bandi barabyumva ariko baje basanga Esawu yamaze kubica. Maze amwambura imyambaro ye niyo yari yarahawe na Kushi se niyo ya yindi Imana yaremeye Adamu na Eva. Yumvise ko abagabo b’umwami baje arihisha nay a myenda mu nzu ye.

KUKI ESAWU YAGURISHIJE UBUTWARE BWE

“Esawu aramusubiza ati: “Ubuse ko ngiye gupfa ubwo butware bumariye iki? (Itang 25:32)”
….Kandi hatabaho umusambanyi, cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu waguranye umurage w’umwana w’imfura igaburo ry’umunsi umwe. (Heb 12:16)

Nuko akigera mu rugo asanga Yakobo atetse ibitukura Bibiliya ntagatifu ibyita ikinyiga, naho izindi zivuga isupu.

Esawu agurana ubutware bwe ibitukura

Mu gihe Bibiliya yera yabyise ibitukura, reka iri jambo ariryo dukoresha. Esawu yari yaguye Isari kuko yari amaze kwica abantu 3 yamanje kurwana nabo, yari afite kandi ubwoba bwinshi kuko yari azi yuko abantu ba Nimurode batarabura kumukurikira, niko kubwira Yakobo ati: “Mpa kuri ibyo bitukura utetse mireho kuko nkoza.(yavuze ibi yiringira gukomera bitewe nay a myenda ya Adamu na Eva yari yambuye Nimurode) maze yakobo avuze ibyo kugura ubutware Esawu aherako aravuga ati: “Ubu se ko ngiye gupfa ubwo butware bumariye iki? Maze kandi bwa buvumo bw’I Makipela n’Isambu Isaka yari yarabihaye Esawu nabyo abigurisha na Yakobo.

Nuko Yakobo abyandika byose mu gitabo cye arabigumana. Ibi byari byavuye k’Uwiteka ariko Esawu ntiyari yahaye agaciro ibyo yakoraga. Nimurode yapfuye afite imyaka 215 bamuhamba I Babeli kandi yayoboye imyaka 185 arapfa yishwe na Esawu, akozwe n’isoni asuzuguritse kandi aguye ku gasi, yishwe n’urubyaro rwa Aburahamu nkuko yabirose mu nzozi ze. Nuko ubwami bwe burahanguka kandi abantu be baba abacakara ku ngoma z’abandi bami bamukurikiye.

Hanyuma y’ibyo Isaka azerera mu gihugu cy’Abafirisitiya ku mwami Abimeleki, waje gutinya ko afite abantu benshi maze akamwirukana nawe agatura I Gerari. (Soma inkuru yose mu itangiriro 26:1-33)



Misiyoneri CYIZA Benjamin, An author of Christian books

Byakuwe mu gitabo”ITANGIRIRO KU BURYO BUCUKUMBUYE”

Related posts