thebonds ad theBonds
16.7 C
Kigali
December 10, 2019
Editor's Picks Gospel

Itegeko rirusha ayandi gukomera muri Bibiliya?

Hari benshi bazi neza amategeko y’Imana bakanakora ibishoboka byose ngo bayakurikize. Akunze kugarukwaho cyane ni amategeko 10 Imana yahaye Abisirayeli aboneka mu bitabo bitanu bibanza bya Bibiliya.

Igitangaje nuko amategeko yose akunze kumvikana mu matwi y’ikiremwa muntu ko ari ay’Imana yubakiye ku mategeko abiri tugiye kubagezaho.

Ayo mategeko yombi agaruka cyane ku rukundo nkuko Bibiliya isobanura uko Yesu yasubije ikibazo yarabajijwe n’Abafarisayo ubwo bumvaga ko yatsinze abasadukayo.

Ikibazo cyabajijwe Yesu Kristu cyagiraga kiti :” Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe? ”

Yesu kristo asubiza abantu

Yesu mu gusubiza iki kibazo nkuko byanditswe muri Matayo 22:34-40 yagize ati :” ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’

Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘ Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”

Muri rusange umuntu wese ushaka gukiranuka no kubaho mu buzima bushimwa n’Imana akwiye kubaho mu buzima bwuzuye urukundo.


Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.

Related posts