thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Music
  • Umuhanzi Jean Claude Gianadda yatanze €1500 yo gufasha abana bafite ubumuga.
Music

Umuhanzi Jean Claude Gianadda yatanze €1500 yo gufasha abana bafite ubumuga.

Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Jeac Claude Gianadda yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Kigali afatanyije na Chorale Christus Regnate anatanga amayero 1500 yo gufasha ikigo kita ku bana bafite ubumuga bw’ingingo n’ubwo mu mutwe cya Centre Inshuti Zacu kiri i Gahanga.

Kwisaha ya saa kumi n’ebyiri nibwo Christus Regnate yageze ku Kabuga. Abagore bari bambaye amajipo n’amakote y’ivu imbere harimo udusengeri dufite amabara nk’ay’ingwe mu gihe abagabo bari bambaye ibisa nk’iby’abagore ariko bambaye amashati y’imyeru na karuvati z’ubururu.

Bahereye ku ndirimbo eshanu zifungura igitaramo ari zo: Kumbaya, Ishema Ridashonga, Byiringiro, Mana Idukunda, Imbyimo Nziza na Mu Ijuru Tuhafite Umubyeyi.

Nyuma y’izi ndirimbo Jean Claude Gianadda wari wicaye iruhande rwa Arikiyepisikopi wa Kigali Musenyeri Antoni Kambanda, yahise azamuka arabasanga batangira gufatanya kuririmba indirimbo ze.

Indirimbo nyinshi bafatanyije kuziririmba aho Gianadda yaririmbaga ibitero abandi bakamufasha mu nyikirizo.

Igice cya mbere cyari kigizwe n’indirimbo 19 zirimo “Magnificat”, “Je Crois En Toi”, “Sancta Marie” “De Pont” yatumye abantu bahaguruka bakaririmbana nawe n’izindi nyinshi.

Uyu musaza ntabwo yaririmba indirimbo atabanje gutanga ubutumwa bugufi bufite aho buhuriye nayo.  Hari aho yavuze ko abantu bakwiye kuba urumuri rw’Isi aho yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu ivanjili ya Matayo umutwe wa gatanu ku murongo wa 14.

Jean Claude Gianadda yatanze sheki y’amayero 1500 yo gufasha Centre Inshuti Zacu ngo kuko ukwemera gukwiye guherekezwa n’ibikorwa.

Related posts