thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Sport
  • Nyuma ya Gasogi kunganya na Rayon Sports KNC yavuze ko habuze gato ngo isanduku bayikubitemo umusumari-VIDEO.
Sport

Nyuma ya Gasogi kunganya na Rayon Sports KNC yavuze ko habuze gato ngo isanduku bayikubitemo umusumari-VIDEO.

Ni umukino wa kabiri wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda aho Gasogi yanganyije na Rayon Sports umukino wabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Ukwakira 2019

Uyu ni umukino wa 2 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu kiciro cya mbere nyuma y’umukino wa mbere wari wahuje AS Kigali na APR kuwa 04 Ukwakira 2019 kuri stade Regional i Nyamirambo nawo warangiye banganyije 1:1

Umukino wahuje Gasogi na Rayon Sports watangiranye ishyaka ku mpande zombi aho buri kipe yashakaga insinzi mu minota ya mbere maze Rayon Sports iza kubona penariti yatewe na Sarupogo ikigira mu biganza by’umuzamu wa Gasogi wagaragaje ko ashoboye kubera akazi gakomeye yakoze bityo igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mw’izamu rya mugenzi wayo.

Mu gice cya kabiri cy’umukino byagaragaraga ko habayeho impinduka ariko n’ubundi birangira amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kugwa miswi 0:0

Nyuma y’umukino twegereye KNC umuyobozi mukuru wa Gasogi FC atubwira ko ababajwe no kuba uyu munsi Rayon Sports imucitse ati: “Ati habuze gato ngo isanduku tuyiteremo umusumari”

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) Umuyobozi wa Gasogi FC

Twanaganirije na Claude umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports tumubaza icyo bahishiwe nyuma yo kunganya n’ikipe ivuye mu kiciro cya kabiri maze adusubiza muri aya magambo: “Ntabwo binshimishije ariko byabaye kuko kunganya na Gasogi ni nko gutsindwa kuri twe, nta kindi narenzaho uretse gutegura imikino iri imbere ariko ubutaha Gasogi ntizaducika” akomeza avuga ko ubu Rayon Sports nta bibazo ifite ku ruhande rw’abakinnyi ngo kuko iri gukora neza imyitozo muri local kandi nta kibazo cy’imishahara bafite.

Claude umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports bararira ayo kwarika bavuga ko nta mutoza bafite n’abakinnyi nta forme bafite ngo ahubwo kuba Gasogi itayifatiranye nta n’indi kipe izatsinda.

Biteganijwe ko umukino utaha Rayon Sports izakina ari uzayihuza na AS Kigali ku wa kabiri tariki 8 Ukwakira 2019

KANDA KURI VIDEO UREBE UKO BYARI BYIFASHE KU KIBUGA

Related posts