Kimwe n’umukinnyi wa ruhago Didier Drogba, umuhanzi Patorankink ukomoka muri Nigeria batumiwe mu Rwanda mu inama yitwa YouthConnekt African Summit izatumirwamo n’ibindi byamamare bitandukanye, uyu Patoranking akaba ari umwe mu bahanzi bazataramira i Kigali.
Ubusanzwe inama ya YouthConnekt ifite umwihariko wo guhuriza hamwe n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, hakaganirwa ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Muri uyu mwaka hakazaganirwa ku iterambere ry’urubyiruko mu bijyanye n’inganda.
Iyi nama izaba iminsi itatu yatumiwemo abahanzi nyarwanda bakomeye bazasusurutsa abantu taliki ya 9 aho harimo Bruce Melody ,Meddy, Charly na Nina hakiyongeraho umuhanzi Patoranking aho iki gitaramo kizabera muri Kigali Arena.
Twakwibutsa ko iyi nama yitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bifite aho byageze bibikesha imbaraga zabo aho harimo umuhanzi Akon ndetse na Jack Ma baherutse mu Rwanda mu mwaka wa 2017 aho baganiriye n’urubyiruko uburyo rwakwiteza imbere.