thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Music
  • Umuhanzi Bahati agiye kumurika filime ye yise ‘Ziro 2 Life’ yavuzemo imvune za Just Family n’ubuzima butoroshye yaciyemo.
Music

Umuhanzi Bahati agiye kumurika filime ye yise ‘Ziro 2 Life’ yavuzemo imvune za Just Family n’ubuzima butoroshye yaciyemo.

Bahati ni umuhanzi nyarwanda amazina ye bwite akaba yitwa Habiyambere Jean Baptiste ubu ageze kure urugendo rwo kumurika filime ye mbarankuru yise “Ziro 2 Life” avugamo ubuzima bwe kuva akiri muto kugeza akuze n’urugendo rw’itsinda rya Just Family rimaze imyaka igera ku icumi

Iyi filime ya Bahati yise ‘Ziro 2 Life’ izerekanwa bwa mbere tariki 19 Ukwakira 2019 muri White Club Kimironko, aho abahanzi Kasirye Martin [MC Tino] na Bull Dogg bazaririmbira.

Bahati yize ibijyanye no kuyobora filime (Directing) mu gihugu cya Kenya mu gihe cy’amezi atandatu. Yagize uruhare rukomeye mu gutunganya no gushyira ku isoko filime nka “Kaliza”, “Ruzagayura”, “Ni njye nawe” n’izindi.

Ntiyigeze agaragara muri filime ku mpamvu avuga ko igihe cyari kitaragera kuri we kugira ngo agaragare imbere y’ibyuma bifata amashusho n’amajwi akina filime.

Bahati avuga ko yanyuze mu buzima bugoye ku buryo atari afite n’igitekerezo cy’uko azagira ubuzima bwiza. Ati “Uyu munsi Bahati w’umusitari abantu babona bakunda cyangwa se batanakunda kuko ntabwo umuntu akundwa n’abantu bose.”

“Nta n’ubwo yangwa na bose ntabwo bazi ko yigeze kubaho umukozi wo mu rugo(Kadogo). Ntabwo bazi ko yigeze kurara ku ikarito atari uko ndi Mayibobo ahubwo ari uko ntafite aho kuba.”

Kwikoraho filime mbarankuru bizamufasha kumenywa na benshi. Akomeza avuga ko hari benshi batemera ko Just Family yakoreye ibitaramo mu mahanga, ikanahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye, ngo nabo yabasubije yifashishije iyi filime.

Just Family yahagararirye u Rwanda mu irushanwa ‘East Africa Award’, banashyirwa mu bahatanira ibihembo bya ‘East Africa Music Award’ mu 2011 aho bari bahanganye n’itsinda rya Radio&Weasel, P Unit n’abandi.

Akomeza avuga ko hari igitaramo bakoreye i Nairobi benshi batemera ko byabayeho koko. Ngo yakoze iyi filime agira ngo yereke abantu aho bavuye ndetse n’ibyo itsinda ryakoze bagiye bashidikanyaho kenshi. Ati “Umuntu aguhe n’agaciro avuga ati mwa bantu mwe ibintu mwakoze mwavuye kure.”

Bahati avuga ko byinshi mu rugendo rwe na Just Family yashyize muri filime ‘Ziro 2 Hero’ bagenzi be Jimmy na Croidja batazi ko yabishyizemo. Yavuze ko amateka ye afite aho ahuriye n’itsinda rya Just Family ari nayo mpamvu yabihurije muri filime.

Ati “Just Family impamvu igomba kuzamo cyane n’uko hari aho nageze ubuzima bwanjye bwose buba Just Family. Just Family ni ‘company’ ndi umukozi wayo irampemba, irantunze ni gute itazamo? …ibihe byiza nagiriye muri Just Family n’ibihe bibi nagiriyemo,”

Muri iyi filime yifashishije abamuzi bagiye batanga ubuhamya ku buzima bwe. Hari amwe mu mashusho agaragara muri iyi filime mbarankuru byasabye ko ajya hanze y’igihugu kuyashakisha.

Related posts