thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Movies
  • Uko byari byifashe mu muhango wo gufungura ku mugaragaro festival ya Urusaro International Women Film Festival-AMAFOTO-VIDEO
Movies

Uko byari byifashe mu muhango wo gufungura ku mugaragaro festival ya Urusaro International Women Film Festival-AMAFOTO-VIDEO

Byari ibirori mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Urusaro international women film festival ku nshuro yayo ya kane kuva itangiye.

Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 tariki 4 October 2019 ubera mu cyumba mbera byombi cya hotel saint famille

Murekeyisoni Jacqueline umuyobozi mukuru wa Cinefamme Rwanda

Ni umuhango wari witabiriwe na benshi barimo inzego z’ubuyobozi bwa sinema hano mu Rwanda, abanyamahanga baba abo muri East Afrika, Afrika muri rusange ndetse n’abaturutse impande zose z’isi, abantu bakaba babanje gusangirira hamwe nyuma umuhango nyirizina ubona gutangira.

Urusaro international women film festival ni igikorwa gitegurwa na Cinefamme Rwanda ishyirahamwe ry’abari n’abategarugori bakora umwuga wa Sinema hano mu Rwanda, iyi festival ikaba ibaye ku nshuro yayo ya kane.

Nishimwe Fanny umukinnyi wa film yari yitabiriye ibi birori
Ndimbati na mama Nick ni bamwe mu bari bahari
Abanyamahanga nabo ntibatanzwe
Siperansiya na we yari yabukereye

Imwe muri Filime zerekanywe mu muhango wo gufungura festival yitwa DHALINYARO ya Lula Ali Ismail ukomoka muri Djibouti ariko hakazerekanwa n’izindi nyinshi muri iki cyumweru cyose cy’iyi festival

IYI NI GAHUNDA YOSE Y’ICYUMWERU CYA FESTIVAL



KANDA HANO UBIREBE MURI VIDEO

Related posts