thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Sport
  • Hiteguwe impinduka nziza muri shampiyona y’uyu mwaka.
Sport

Hiteguwe impinduka nziza muri shampiyona y’uyu mwaka.

Tariki ya 04 Ukwakira 2019 ni bwo umwaka w’imikino mu Rwanda 2019-2020 utangira. Ni umwaka w’imikino utandukanye n’iyindi yayibanjirije bitewe n’umwihariko ugiye gutangirana, haba mu mategeko agenga Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse n’imivugururire y’amakipe ubwayo.

Ni ibintu bituma abakunzi b’umupira w’amaguru hari impinduka biteze cyane kurusha indi myaka yayibanjirije bagendeye ku cyizere baha amakipe bafana kuko buri wese yumva neza ko ikipe ye yiyubatse bihagije kandi ko ntakizamukoma mu nkokora mu kugera ku musaruro mwiza wifuzwa. Mu mikino yo kwitegura uyu mwaka w’imikino, buri mutoza yakubwiraga ko ikipe ye yiteguye neza kandi intego ari ugutwara igikombe cya shampiyona.

Nyuma yo kwitegereza uburyo buri kipe ihigira kwegukana igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka byatumye dusubiza amaso imyuna twitegereje neza dusanga koko uyu mwaka w’imikino utandukanye n’indi myaka yabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda, kubera impinduka nyinshi zabayeho.

UBUDASA BW’UMWAKA W’IMIKINO 2019-2020 BITUMA UTANDUKANA N’INDI MYAKA YABAYEHO MU MATEKA Y’UMUPIRA W’AMAGURU MU RWANDA

1.   Mu bijyanye n’amategeko akanama kabishinzwe ka FERWAFA kari kwiga ku mpinduka nyinshi zishobora kuzaranga uyu mwaka w’imikino, muri zo harimo n’itegeko ryemerera amakipe yo mu cyiciro cya mbere gukinisha umubare w’abanyamahanga benshi ku mukino, harimo kwigwa uburyo bava kuri batatu (3) bakajya bakinisha batanu(5).

2.   Nyuma y’imyaka nyinshi yari ishize byongeye kubaho ko shampiyona itangira nta muterankunga ifite.

3.   Ni bwo bwa mbere bibayeho mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda ko abatoza bose bakuru b’amakipe yose uko ari 16 bagomba kuba bafite license A mu mwuga w’ubutoza.

4.   Amakipe yose uko ari 16 yagerageje kwiyubaka bifatika yitegura umwaka w’imikino 2019-2020, yitabira isoko ry’igura n’igurisha ku buryo bufatika bitandukanye cyane n’indi myaka yayibanjirije.

5.   Ni bwo bwa mbere bibayeho ko amakipe yose akina icyiciro cya mbere agomba gukinira ku bibuga byiza abatabifite bagatira, bitandukanye n’indi myaka yayibanjirije aho wasangaga buri mutoza n’abakinnyi barajyaga ku kibuga runaka bakahava binuba cyane ndetse n’abakinnyi bakahakura imvune zikomeye.

6.   Abatoza 11 muri 16 b’amakipe agize icyiciro cya mbere ni abanyamahanga, ikindi kandi abatoza 14 muri 16 bazaba bari muri shampiyona y’uyu mwaka bose ni bashya.

IBYITEZWE KUGARAGARA MU MWAKA W’IMIKINO 2019-2020 MURI SHAMPIYONA Y’ICYICIRO CYA MBERE MU RWANDA

1.   Hitezwe kuzagaragara guhangana bikomeye (Derby) ku makipe atandukanye bitewe n’impamvu zitandukanye:

a.   APR FC  vs RAYON SPORTS

Bitewe nuko muri uyu mwaka w’imikino aya makipe atajya ajya imbizi yatwaranye abakinnyi hitezwe ko umukino uzabahuza uzaba ari indya nkurye.

b.   POLICE FC vs MUKURA VS

Uyu mukino nawo witezwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru kubera ko umutoza w’ikipe ya Police Fc Haringingo Francis yanyuze muri Mukura akanagiramo ibihe byiza, ikaba ari nayo kipe yamwubakiye izina.

c.   GASOGI UNITED vs BUGESERA FC

Bitewe nuko abavugizi b’aya makipe bakunda kugira imvugo zikakaye zirimo no kwishongora bituma umukino ugiye kubahuza uba wahururiwe cyane.

d.   RAYON SPORTS VS AS KIGALI

Nk’amakipe yiyubatse cyane kandi ahabwa amahirwe yo gutwara shampiyona y’uyu mwaka azaba ahanzwe amaso mu mikino yayahuje.

e.   AS KIGALI vs APR FC

Aya yose ni amakipe akomeye kandi yiyubatse azaba ashaka igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino.

2.   Muri uyu mwaka w’imikino hitezwe ko hazaba urugamba rukomeye ku ikipe izegukana igikombe cya shampiyona kuko uko bigaragara bigendanye n’uburyo amakipe yiyubatse n’uburyo yiteguye urugamba ntirukiri urwa Rayon Sports na APR FC gusa.

3.   Hitezwe ko umubare w’abafana bitabira ku bibuga uziyongera cyane bitewe n’icyizere abafana bafitiye amakipe yabo ndetse no kuba nta bundi buryo buhari abantu bazarebamo iyi shampiyona uretse kujya ku kibuga.

4.   Urwego rw’amakipe muri uyu mwaka ruzaba ruri hejuru bizanatanga umusaruro mwiza ku ikipe y’igihugu Amavubi.

5.   Bitewe nuko nta hantu hazajya hanyura iyi mikino hitezwe ko imyanzuro imwe n’imwe y’abasifuzi izakemangwa cyane cyane kuri aya makipe avugwa ko ari makuru iyo yakinnye n’ayitwa ko ari mato.

6.   Hitezwe gutungurana ku musaruro w’amakipe azakina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2019-2020.

7.   Imifanire nayo izaba iri ku rwego rwo hejuru muri uyu mwaka bigendanye n’icyizere amakipe bafana afitiwe.

Umwaka w’imikino mu Rwanda 2019-2020 uratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2019, ikipe ya AS Kigali yakira APR FC kuri Stade ya Kigali.

U

Related posts