thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Tech
  • Ikoranabuhanga: Amabanga utari uzi yihishe mu mikorere ya Radio na Television
Tech

Ikoranabuhanga: Amabanga utari uzi yihishe mu mikorere ya Radio na Television

Radio na Television ni uburyo bufasha abatuye isi kumenya amakuru hifashishijwe amajwi cyangwa amashusho

Nkuko tubizi muri rusange, ikitwa Radio na Television ni ibikoresho twifashisha kugira ngo tubone amakuru runaka aho yaba ari hose. Ibi bikoresho uretse kuduha amakuru binadufasha kwiga amwe masomo atandukanye anyuzwaho mu buryo butandukanye nko mu bihangano cyangwa ubundi.

The bonds Rwanda twegereye umuhanga mw’ikoranabuhanga Gashyama Mutabazi Théogène umukozi ushinzwe tekinike kuri Radio flash na Television flash maze atwereka urugendo rubaho kuva aho umunyamakuru aba ari muri studio ibyo avuga aho binyura kugeza aho umuntu abyumva ku Inyakiramajwi(radio) ye cg akabibona ku Inyakiramashusho(televisio) ye aho yibereye hose.


Gashyama Mutabazi Théogène umuyobozi wa tekinike kuri Radio Flash na Flash TV

Gashyama yadusobanuriye anatwereka buri kimwe kuva muri studio zombi (Radio na Television) ahaba hari abanyamakuru, aha ibihavuye bikajya mu cyumba cy’abatekinisiye bagatunganya amajwi n’amashusho maze nabo bakabyohereza mu kindi cyumba cyangwa ububiko bw’ibiba byakozwe byose ari cyo cyumba cy’ibanga.

Mu cyumba cy’ububiko cyangwa cy’ibanga niho ibyakozwe byose(radio na television) bihurira noneho bikahava bijya mu minara mito fatizo kimwe kuri kimwe, iyo minara ikabisakaza mu yindi minara iba iri hirya no hino hanyuma iyo minara yo hirya no hino ni yo ibasha kubigeza mu Inyakiramajwi na Insakazamashusho z’abaturage.

REBA VIDEO

Related posts