thebonds ad theBonds
20 C
Kigali
April 7, 2020
Editor's Picks International News

Umugabo wari umaze imyaka 17 mu buvumo yakuwemo hifashishijwe Drone!

Polisi y’u Bushinwa yataye muri yombi umugabo umaze imyaka 17 yihishahisha nyuma y’uko hakoreshejwe Drones, mu kuvumbura ubuvumo yari yihishemo.

Amakuru dukesha igihe, avuga ko Uyu mugabo w’imyaka 63 wiswe Song Jiang na polisi, yari yafungiwe gucuruza abagore n’abana ariko aza gutoroka gereza mu 2002. Yabaga mu buvumo buto aho nta muntu babonanaga.

Polisi ya Yongshan yabonye ibimenyetso by’aho Song ari muri Nzeri. Ibyo bimenyetso babigendeyeho bibageza mu misozi iri inyuma y’urugo rwe mu ntara ya Yunnan mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Bushinwa.

BBC yanditse ko nyuma y’uko gushakisha kutagize icyo kugeraho, ubuyobozi bwohereje indege zitagira abapilote z’inyongera ngo zijye gufasha abapolisi.

Drones zaje kubona amabati y’ubururu ku rutare ndetse n’akantu kameze nk’inzu hafi aho, polisi yahise igenda n’amaguru isanga Song ari mu buvumo buto aho yari amaze imyaka myinshi yihishe.

Polisi ivuga ko uwo mugabo yabaga ahantu ha wenyine igihe kirekire ku buryo byari binamugoye kuvugana n’abapolisi. Song kandi yakoreshaga amacupa ya pulasitiki mu kubona amazi yo kunywa ayavomye mu mugezi ndetse n’amashami y’ibiti mu gucana umuriro.

Song akaba yasubijwe muri gereza.

Song ubwo yari amaze gufatwa na polisi

Ubuvumo bwasanzwemo Song bwavumbuwe hakoreshejwe drone

Related posts