thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Movies
  • Ibikorwa bitegura iserukiramuco mpuzamahanga rya filime zikorwa n’Abari n’Abategarugori birarimbanije- AMAFOTO-VIDEO
Movies

Ibikorwa bitegura iserukiramuco mpuzamahanga rya filime zikorwa n’Abari n’Abategarugori birarimbanije- AMAFOTO-VIDEO

Ni ku nshuro ya kane iri serukiramuco mpuzamahanga rya filime zikorwa n’Abari n’abategarugori (Urusaro international women film festival) rigiye kuba hano mu Rwanda, ubu hakaba hari gukorwa ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kuritegura neza, rikazatangira tariki ya 04 Ukwakira 2019 maze risoze kuya 11 Ukwakira 2019.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2019 bamwe mu Abari n’Abategarugori bakora umwuga wa Sinema hano mu Rwanda bari babukereye mu nama yabahuje n’abayobozi b’ishyirahamwe Cinefamme Rwanda ritegura iyi festival.

Urusaro international women film festival ni iserukiramuco ritegurwa n’ishyirahamwe ry’Abari n’abategarugori bakora umwuga wa Sinema ryitwa “Cinefamme Rwanda” ryibanda kuri filime ziba zarakozwe ariko zigizwemo uruhare runini n’ab’igitsinagore nko mw’iyandikwa ryazo, mw’ikinwa, mw’iyoborwa, gushoramo amafranga n’ibindi.

Murekeyisoni Jacqueline umuyobozi mukuru wa Cinefamme Rwanda

Ariko nkuko umuyobozi wa Cinefamme Rwanda Murekeyisoni Jacqueline yabidutangarije, yavuze ko kuba iri serukiramuco ryitwa iry’Abari n’Abategarugori bitavuze ko abagabo bahejwe kuko bombi baba bagomba kuzuzanya.

Yagize ati: “Uyu munsi turi hano nk’abari n’abategarugori bakora umwuga wa Sinema muri rusange, kugira ngo tuganire tujye inama y’uburyo twarushaho kunoza itegurwa rya Festival yacu.”

Yakomeje agira ati:”Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yitwa “Umugore inkingi ya Sinema” Akaba yakomeje asaba abanyarwanda bose ndetse n’abanyamahanga kuzitabira iyi festival

Uwamahoro Antoinette (Siperansiya) umwe mu bayobozi ba Cinefamme Rwanda na we yari ahari

Festival ikaba izafungurwa ku mugaragaro tariki ya 04 Ukwakira 2019, isozwe tariki ya 11 Ukwakira 2019, ikazabera mu mujyi wa Kigali muri hotel nshya ya saint famille.

Umunyana Analysa (mama Sava)
Uwineza Nicole (mama Ben)

Mu bikorwa biri hagati y’ayo matariki yombi harimo kwerekana ama filime meza yatoranijwe, gutanga amasomo ku bana b’abakobwa ku bijyanye no gukora filime n’ibindi bitandukanye.

REBA VIDEO

Related posts