thebonds ad theBonds
24 C
Kigali
January 22, 2020
  • Home
  • Editor's Picks
  • Clement Ishimwe yasobanuye uburyo abamwibye bashobora kuba barakoresheje.
Editor's Picks

Clement Ishimwe yasobanuye uburyo abamwibye bashobora kuba barakoresheje.

Ishimwe Clement uyobora inzu itunganya umuziki izwi nka KINA MUSIC yatangaje ko ku wa 24 Kanama 2019 abantu batazwi babikuje amafaranga kuri konti ya Kina Music abereye umuyobozi, bakoresheje sheki bamwibye bigana umukono we.

Ibi yabitangaje binyuze mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Clement yavuze ko bishoboka ko Banki yamuhamagaye ku murongo wa telefoni ngendanwa kugira ngo atange uruhushya amafaranga abikuzwe ariko ngo kuri uwo munsi ‘abajura’ bari bamaze guhindura umurongo wa Telefoni ye (Simswap) bitaba mu izina rye.

Akomeza avuga ko umudamu wabikuje ayo mafaranga yafashwe atanga n’amakuru ku bo bafatanyije kwiba.  Avuga ko yaba Bank (Bank ya Kigali) na Sosiyete y’itumanaho ya MTN ntacyo bamufashije muri iki kibazo kugira ngo umutungo we ugaruzwe.

At:” Iki kibazo nagishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubungenzacyaha(RIB) kugira ngo igikurikirane”. Avuga ko iperereza rikomeje bisaba ubwitonzi mu bitangazwa. Akomeza agira ati “Hakenewe ubwitonzi mu bitangazwa kugira ngo iperereza rikomeze neza aho gutangaza ibintu bidafite gihamya bya kwangiza izina/isura y’umuntu.”

Sosiyete ya Kina Music imaze igihe mu muziki w’u Rwanda. Ibarizwamo abahanzi b’amazina azwi nka Knowless Butera, Dream Boys, Tom Close, Igor Mabano na Nel Ngabo. Yanyuzemo King James, Christopher n’abandi. Isanzwe inafasha bya hafi abahanzi barimo Aline Gahongayire n’abandi.

Related posts