thebonds ad theBonds
18.9 C
Kigali
February 22, 2020
  • Home
  • Editor's Picks
  • Abaririmbyi ba korali Abarinzi ya ADEPR Gasave bakoze impanuka ikomeye cyane.
Editor's Picks Gospel

Abaririmbyi ba korali Abarinzi ya ADEPR Gasave bakoze impanuka ikomeye cyane.

Korali Abarinzi ya ADEPR Gasave ku mudugudu wa Kumukenke mu rurembo rw’umujyi wa Kigali ikoze impanuka ikomeye aho imodoka yo mubwoko bwa Quasteri yari ibatwaye mu murimo w’ivugabutumwa yarenze umuhanda maze umwe muribo agahita yitaba Imana abandi bantu 6 bagakomereka muburyo bukomeye .

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Nzeri 2019 ibera mu ntara y’amajyepfo ahitwa Kubuhanda i Gitwe ubwo iyi Korali yari murugendo rw’ivugabutumwa .

Bwana Rev.Pastor Rugema Vedaste umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gasave mu kiganiro gito yagiranye na The Bonds Rwanda ku murongo wa Telephone yemeje aya makuru avugako iyi mpanuka imaze kuba agira ati:”Korali yahagurutse hano mu mujyi wa Kigali yerekeje mw’ivugabutumwa Muri Paruwasi ya ADEPR Buhanda mu karere ka Ruhango mu kanya rero nibwo iyi nkuru y’inshamugongo igezeho babwira ko habaye impanuka, andi makuru arambuye ndayamenya mukanya kuko ndimo nerekeza aho impanuka yabereye”.

Quaster irenze umuhanda Presidante wa korali Abarinzi ahise apfa abandi baririmbyi 6 nabo bakomeretse bakaba bamerewe nabi ubu bari kujyanwa mu bitaro bitandukanye.

Related posts