thebonds ad theBonds
16.7 C
Kigali
December 10, 2019
Editor's Picks Life Style

Ni gute wamenya ko umusore agukunda?

Nkuko bitangazwa na WikiHow,Umusore mukundana iyo agukunda byukuri ahora ashishikajwe nawe akubaha ibitekerezo byawe  ntaba yitaye kuwundi muntu uwariwe wese ahora yitondera kuba yagira icyo akora kukintu wishimira cyangwa utishimira kndi iyo umukunzi wawe akubaha ntashobora kugenda akuvuga kwakundi aba ari kuganira nabagenzi be ngo avuge ibyo yiboneye byose

Umuntu wese uri mu rukundo iyo ari kumwe nuwo akunda aba yifuza kuba yamukoraho mu gihe bari kuganira gusa iyo agukunda byukuri yitondera kuba yakora ibintu bitari bugushimishe no mubantu uba ubona yishimiye kuba muri kumwe muyandi mangambo atewe ishema no kuba agufite nk’umukunzi we    

Bimwe mu bikwereka ko agukunda koko:

1. Kukwiyumvamo.

Burya biragoye kumenya umuntu ukwiyumvamo kuko ibyiyumviro by’umuntu ntibigaragarira amaso cyeretse umuntu we ubwe niwe ubimenya ko hari umuntu ari kugenda yiyumvamo dore ko nawe abi menya aruko biri kumubaho ibyorero iyo byatangiye niho hava,

2. Kugukunda.

Aha niho uzasanga umusore wagukunze ariho hahandi asigaye aguhamagara bya hato na hato akubaza ibintu biraho nyine bidashinga kuko aba akirimo kwibaza inzira azabicishamo abikubwira gusa ibyo byose abikora nyamara umukobwa we yabibonye icyo ashaka ariko nyine birazwi ko umukobwa yiraza inyanza kugirango nyine umusore abe ari we uvuga “ndagukunda”. Iyo amaze kubivuga umukobwa nawe ati”Ndabyemeye” iyo uwo musore agukunda byukuri niho usanga atangiye

3.Kukubaha.

Iyo umuntu agukunda aba ari wa muntu ukubaha kurwego ruri hejuru atapfa kukubwira ibyo yishakiye nibwo uzasanga iyo ari mubandi aba atera inkuru z’urwenya ariko wahatunguka nyine ukabona abuze uko yifata nyamara si uko aba ari ku kwiyorobekaho ahubwo nawe ntamenya uko bije.

Burya abahungu ntibakunda abantu batera urwenya ku bakunzi babo iyo babakunda byukuri kuko aba ari kwirindako bakuvuga nabi bikarangira ashwanye n’inshuti ze bikaba aribyo bibatera guhita bifata.

4. Kugutinya: Ubundi umuhungu ugukunda aranagutinya nyamara si uko uba utinyitse ahubwo nibyo bikubiyemo no kukubaha kuko aba agukunda by’ukuri kandi aba yumvako nakubwira ibyo yishakiye azakubura bikamutera kugutinya agahora yitwararitse ikibi icyaricyo cyose wamubonaho.  

5. Kukwizera.

Ubu nibwo buryo bwanyuma buhagarariye ibindi byose washingiraho ubona ko umuntu agukunda koko nuko akwizera gusa.

Umuntu akwizera kuko wamweretse ko uri uwo kwizerwa, burya abakobwa bose kwizerwa kwabo kwihuta cyane ariko nanone bigashira vuba bitewe nuko witwara niyo umuntu yaba agukunda ate iyo agutereye icyizere n’urukundo rurashira. Icyizere umusore akugirira nicyo kimutera kukugira umugore we akakubonamo ubushobozi bwo kumubera mama w’abana be.

Iyo bigeze aho nibwo noneho yumva atewe ishema nawe nibwo usanga arimo arangenda akwereka inshuti ze ndetse n’umuryango kuko aba ya maze ku kwizera.

Related posts