thebonds ad theBonds
24 C
Kigali
January 22, 2020
Editor's Picks

Agasobanuye nka virusi ikomeye ituma filime Nyarwanda zidatera imbere

Ni mu mwiherero udasanzwe wabereye mu cyumba cy’inama cy’inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco ugahuza abahagarariye Cinema nyarwanda ndetse n’amahuriro ayibarizwamo; basanze filime z’inyamahanga zisobanuye zikibangamiye uruganda rwabo.

Uyu mwiherero wari witabiriwe ku buryo bugaragara wahuje ubuyobozi bw’abahagarariye amahuriro akora sinema n’abayobozi ba Federation ya sinema mu Rwanda, ingingo nyamukuru y’uyu mwiherero ikaba kwari ukwicara hamwe bagasasa inzobe bigira hamwe ibibazo biri mu ruganda rwa sinema Nyarwanda maze bamwe aho kuyihunga kuko nta musaruro itanga ahubwo buri wese akayibonamo igisubizo cy’ubukire

Umuyobozi wa Federation ya Sinema wungirije Bwana Willy Ndahiro avuga ko babangamiwe bikomeye n’abitwa abasobanuzi.

Yagize ati: “Abasobanura filimi z’abanyamahanga baratubangamira ku isoko ryacu nka sinema nyarwanda. Ni imungu ikomeye kuri filimi nyarwanda.”

Byinshi mu byaganiriweho hagarukwaga cyane ku mpamvu zituma sinema itarenga umutaru ngo ibe yabasha gutunga abayikora binakomeje gutuma bamwe mu bayibagamo bagenda bayisezera.

Zimwe mu ngingo zitandukanye zagaragajwe mu mikorere n’imikoranire y’amahuriro, basanze harimo ikibazo cyo kudahuriza hamwe ahubwo hakabaho ikiswe kuba ba nyamwigendaho aho hari abakurura bishyira, maze biyemeza kuzuzanya bagatahiriza umugozi umwe

Uhagarariye ihuriro ricuruza film mu Rwanda Bwana Habyarimana Charles yagaragaje ingamba bafite mu kubaka isoko rya film bityo ikibazo cy’isoko kigakemuka burundu harimo no gukorana n’abakora umwuga wo gusobanura filime zo mu mahanga ibi byitwa agasobanuye nubwo bitavuzweho rumwe na benshi mu bari bitabiriye uwo mwiherero.

Bimwe mu byafashwe nk’umuti w’iki kibazo kigacika burundu ni uko filime z’inyamahanga zisobanuye mu Kinyarwanda zacika nkuko caguwa yaciwe mu Rwanda.

Related posts