thebonds ad theBonds
16.7 C
Kigali
December 10, 2019
  • Home
  • Editor's Picks
  • Umujyanama wa Mwiseneza Josiane yitabajwe mu irushanwa rya Miss Burundi ngo abe umucyemurampaka.
Culture n' Society Editor's Picks Fashion

Umujyanama wa Mwiseneza Josiane yitabajwe mu irushanwa rya Miss Burundi ngo abe umucyemurampaka.

Sunday Justin Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane, ari kwitegura kujya mu Burundi aho yatumiwe kugira ngo abe umukemurampaka mu irushamnwa rya Miss Burundi 2019.

Abategura irushanwa rya Miss Burundi,  riteganyijwe kuba muri uyu mwaka wa 2019, ku wa 22 na 24  Kanama, batangaje ko umuyobozi wa Igitenge Fashion Bwana Justin Sunday usanzwe ari n’umujyanama wa Mwiseneza Josiane agomba kuba umwe mu bacyemurampaka muri iki gikorwa

Mu itangazo ryashyizwe hanze riragira riti: “ Kompanyi itegura irushanwa rya Mis Burundi yishimiye gutumira Justin Sunday Nzitatira Umuyobozi wa Igitenge Fashion House kujya mu Burundi hagati y’itariki 22 na 24 Kanama 2019 mu gutegura no gushyira umukono ku masezerano na Mugisha Fabrice Gael Umuyobozi wa kompanyi itegura Miss Burundi.”

Ku wa 23 Kanama 2019, hazaba ikiganiro n’itangazamakuru cyatumiwemo ibitangazamakuru bitandatu, hazatangazwa amatariki irushanwa rizaberaho ndetse hanasurwe ahazabera amajonjora y’abakobwa bazahatanira ikamba. Kuya 24 Kanama 2019 nibwo Sunday Nzitatira Umuyobozi wa Igitenge Fashion House azasoza urugendo rwe mu Burundi.

Ingabire Bernice niwe wari Miss Burundi, aho iri kamba arimaranye hafi imyaka ibiri, dore ko yatowe mu mwaka wa 2017, kubera ibibazo by’umutekano byibasiye iki gihugu bituma batongera gutora miss muri iki gihugu.

Related posts