thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • ARTISTES
  • Impamvu 10 zatumye urukundo rwa Sano na Carine ruhagarara nyuma y’imyaka 3 bakundanye.
ARTISTES Celebrity Lyf Editor's Picks Rwanda

Impamvu 10 zatumye urukundo rwa Sano na Carine ruhagarara nyuma y’imyaka 3 bakundanye.

Imyaka itatu yari ishize umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Sano Olivier agiye mu rukundo n’umukobwa ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Uwera Carine [Cadette] bakundanye bakabyerekana ku mbuga nkoranyambaga.

Urukundo rwabo rwashyigikiwe n’imiryango yombi, basinyira imbere y’umunyamabanga nshingwabikorwa wo w’umurenge bashaka kubana byemewe n’amategeko.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize nibwo hacicikanye amajwi y’umukobwa witwa Cadette wavuganaga ikiniga avuga ku ‘butekamutwe’ yakorewe na Sano Olivier yashinjije ubuhemu. Yaramututse aramwandagaza.

Nyuma Sano y’aho Sano Olivier yirinze kugira icyo abivugaho, ubu yatangaje ibintu 10 byatumye afata u mwanzuro wo kureka uwari inzora mutima ye, nkuko byagaragaye mu ibaruwa ifunguye uyu musore yandikiye umukunzi we.

Ingingo 10 umuhanzi Sano Olivier yashingiyeho asaba Cadette guhagarika iby’urukundo rwabo :

1. Kubera iki utambwije ukuri ko ufite umwana cade (Cadette) ibi bintu nahoraga mbikubaza ukabimpisha ukancisha ku ruhande. Ariko amakuru yose narayahawe, wabikoreye iki ?

2. Kubera iki washatse kuntandukanya n’inshuti zanjye zose n’umuryango wanjye unyereka ko batishimiye iterambere ryanjye kandi ahubwo hari ibihe wagiranye n’inshuti zanjye ushaka kubatereta ushaka kubaha amafaranga ngo bagukunde.

Hanyuma ugashaka kunyereka ko aribo bagukunda ushaka kuntandukanya nabo byose narabimenye kuva ku murongo nta na kimwe kivuyemo kandi nabimenye mbere cyane ndicecekera nshaka kugira ngo mbone amakuru yose.

Ndizera ko abo bashuti banjye bose ubazi nta n’umwe uvuyemo (Friday, Eric, Mubyara wa Thierry uba muri Australia ndumva umuzi cyane kundusha, Orphe, n’abandi benshi bo ku Kibuye, urabazi kundusha….)

3. Amagambo wajyaga kubwira Thierry yose narayamenye mbere, umubwira ko nshaka ku kurya amafaranga. Ngo nagurishije ikibanza ntakubwiye, ngo ndi umunebwe mbese ibyo wavuze byose.

Menya wari uzi ko ntazabimenya. Ese reka nkubaze amafaranga wampaye yose hari ayo nabaga nagusabye cyangwa wabikoraga biturutse muri wowe, cyangwa nanjye byari ukungura nk’uko waguze abandi bikanga.

4. Ese kumbeshya ngo ibyangombwa byawe byararangiye ngo ugomba kubanza kudepoza ibindi kandi umbeshya wari uzi ko ntazabimenya koko birababaje.

5. Ese kujya kubwira abantu bose ngo ni wowe unkorera indirimbo. Ngo unyishyurira inzu ngo umbeshejeho washakaga kugera kuki koko. Warakoze ku byo wakoze kuri njyewe ariko nari nzi ko ubikorera uwo ukunda ntabwo nari nzi ko ubikorera uwo ushaka kugura, warakoze.

6. Ese umuntu wahaye amafaranga 1 million ngo adashyira amafoto yawe hanze muri (…..) wagira ngo sibyangezeho koko bigatuma uva kuri whatsapp, ibyawe byarandenze.

7. Inkuru zose wambwiye, ubuzima bwose wambwiye ngo wabayemo umbeshya, byose narabimenye.

Warambeshye ngo ufite imyaka 21 kandi ukuze ndetse cyane. Sha Cadette nakubereye umunyakuri nkubwira uwo ndiwe ntakubeshye ariko wanyigaragarije nabi cyane.

8. Kubwira ngo ugiye kumara imyaka 5 muri Amerika kandi umaze imyaka 3 gusa, byose narabimenye.

9. Wahoraga uhindagura umbwira ngo Mama Cadette si mama wawe, ejo ukongera ngo ni Mama wawe mbese na nubu nari ntaramenya uwo uriwe, birababaje cyane.

10. Warangiza ukabwira ngo ningende nshake abandi bagore ntabwo ukinshaka ngo wabitekerejeho, byose wari ufite impamvu yabyo.

Sano Olivier avuga ko yakoze uko ashoboye akunda Cadette ariko aza kumenya ko amwihishamo. Akomeza avuga ko afite ejo heza adashaka kuhasenya.

Related posts