thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Celebrity Lyf
  • Mike Karangwa asanga itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda rikwiye kubikora kinyamwuga aho kubikora bashakamo indonke-VIDEWO
ARTISTES Celebrity Lyf Editor's Picks Music

Mike Karangwa asanga itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda rikwiye kubikora kinyamwuga aho kubikora bashakamo indonke-VIDEWO

Mike Karangwa wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru ku gitangazamakuru cya Radio Isango Star akaza kuhava ajya kuri Radio10, yatangaje ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rikwiye kwiga byinshi ndetse no guhindura rikaba itangazamakuru ry’umwuga.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The Bonds, aho yanatangaje ko bimwe mu bintu bituma umuziki nyarwanda udatera imbere harimo no kuba na Radio zidafata umurongo wo gukina indirimbo z’abanyarwanda nk’uko bo bakiri mu itangazamakuru babikoraga cyangwa se n’imihembere itari myiza ku banyamakuru bishobora no gutuma bakira za ruswa bikandindiza umuziki nyarwanda.

Uyu mugabo yagize ati: “Usanga Radiyo zibigiramo uruhare, usanga bakina indirimbo zo muri Nigeria, ihangana rya Diamond, mu gihe njye narindi muri Radiyo na ba Ally Sudi buriya na ba Ally Jado n’abandi, twarwanye intambara ikomeye cyane yo kugerageza guca intege imiziki yo hanze tunabigeraho. Twe twatangiye intambara turwana n’umuziki wa Tanzanie ba Mr Nice bameze nabi Congo imeze nabi, abarundi baradufashe amaraso turwana nabyo tubivanaho umuziki wo mu Rwanda utangira kugira ijambo”

Mike avuga ko nubwo bakoraga ibyo byose kugira ngo bazamure umuziki nyarwanda bagiye babipfa n’abayobozi babo ku bitangazamakuru bakoreraga cyane ko batabyumvaga. Ati: “Twabipfaga n’abayobozi bacu rimwe na rimwe n’abanyamakuru bagenzi bacu bakavuga ngo baba batwishyuye, ariko se umuhanzi w’icyo gihe yakoreraga angahe? Nta n’ayo babaga bafite ariko tubigeraho, uyu munsi rero birasa nk’ibigenda byibirindura, urumva mu maradiyo urajya mu badije (DJ) ugasanga 70 ku ijana n’indirimbo zo muri Nigeria, Tanzanie njye mbona aricyo kibazo uyu munsi gisigaye iyaba byadukundiraga bikaba nkuko muri Kenya bimeze , nkuko Uganda na Tanzanie Bimeze tugaha ibyacu agaciro ndakubwiza ukuri abahanzi bacu bagira agaciro.”

Mike abajijwe niba atari ibihangano bidafite uburyohe ku isoko, cyangwa niba atari abanyamakuru babigiramo uruhare kugira ngo umuziki nyarwanda udatera imbere, uyu mugabo yatangaje ko bimwe mu bintu bimunga itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda harimo n’amarangamutima ye gusa na none ko bakwiye kuganira n’abahanzi bakazamura uruganda rw’umuziki mu Rwanda.

Mike Karangwa wigeze kuba umunyamakuru w’imyidagaduro mu Rwanda

Ati: “Iyo umunyamakuru ari kuri Mikoro (Microphone) sinamurenganya atwarwa n’amarangamurima ye niba akunda indirimbo zo muri Nigeria ubwo nizo azakina birasaba rero nyine ibiganiro ko kubakundisha ibyo bintu binyuze mu biganiro, binyuze mu bubyutse kuri iki kintu, yaba umunyamakuru ndetse n’umuhanzi bakaganira kuri iki kintu kuko burya umunyamakuru uri kuri Radiyo niwe uyobora ibyo ashaka dukwiye guhindura imyumvire banyamakuru banyumva tugerageze duhindure rwose.”

KUIKIRA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MIKE KARANGWA WABAYE UMUNYAMAKURU MU MYIDAGADURO UKOMEYE HANO MU RWANDA.

Related posts