thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Africa
  • Perezida Kagame yatanze ubutumwa bukomeza abanya-Tuniziya bapfushije umukuru w’igihugu cyabo
Africa Celebrity Lyf Editor's Picks

Perezida Kagame yatanze ubutumwa bukomeza abanya-Tuniziya bapfushije umukuru w’igihugu cyabo

Rwanda's President Paul Kagame looks on as he talks with Sudanese telecom tycoon Mo Ibrahim, founder of the Mo Ibrahim Foundation, during 2018 Ibrahim Governance Weekend at Kigali Convention Centre in Kigali on April 28, 2018. (Photo by - / AFP) (Photo credit should read -/AFP/Getty Images)

Nyuma y’uko inkuru y’urupfu rwa Perezida wa Tunisia Beji Caïd Essebsi rumenyekanye kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanganishije abo mu muryango we, guverinoma y’igihugu ndetse n’abanya – Tunisia bose.


Perezida Essebsi wari ufite imyaka 92

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Mbabajwe n’inkuru y’urupfu rwa Nyakubahwa Beji Caïd Essebsi, perezida wa Tunisia akaba n’umwe mu bayobozi ba Afurika. Twihanganishije cyane abo mu muryango we, guverinoma ndetse n’abaturage ba Tunisia.”

Uyu musaza w’imyaka 92, wabaye wa mbere wa Tunisia watuwe mu matora anyuze mu mucyo nk’uko BBC ibivuga, yajyanywe kwa muganga kuwa gatatu ariko ntihatangazwa indwara yari imushyize hasi.

Perezida Essebsi, niwe perezida ukuze kurusha abandi bose ku isi wari ukiri mu mirimo. Biteganyijwe ko perezida w’inteko inshingamategeko ya Tunisie Mohamed Ennaceur ari we uba umusimbuye by’agateganyo

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Perezida Essebsi yari yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.

Related posts