thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Celebrity Lyf
  • Dj Princess, avuga ko kwitwa umuswa n’abadije bagenzi be byamuhaye imbaraga zo gukora cyane-Videwo
Celebrity Lyf Editor's Picks Music

Dj Princess, avuga ko kwitwa umuswa n’abadije bagenzi be byamuhaye imbaraga zo gukora cyane-Videwo

Umunyarwandakazi uba mu Bubirigi uvangavanga imiziki bakunze kwita (abadije), yatangaje ko umwuga wo gukora ubudije ushobora gutunga abawukora ndetse anatangaza byinshi ku buzima bwe abantu benshi bashobora kumwibazaho, aho avuga ko kimwe mu byamuhaye imbaraga ari uko bagenzi be bamwitaga umuswa byaje no gutuma ashyiraho umwete akiga birushijeho uyu mwuga.

Mu kiganiro yagiranye na The Bonds Tv, uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27 kuzamura yadutangarije ko ajya kwinjira  mu budije yabigiyemo  adafite intego gusa na none aza kuyigira agezemo hagati.

Yagize ati: Ntangira nta ntego narimfite nayigizemo hagati, numvaga ari ibintu byo gukina indirimbo ngo  abantu bishimi cyangwa ibiki, intego nayigize aho hari abadije benshi cyangwa abandi bantu bazi umuziki bavugaga bati uriya  mukobwa azi indirimbo  ariko ni umuswa.”



Ati: “Icyo kintu rero cyo kunyita umuswa cyarambabaje ndavuga nti ngomba kubimenya nkamera nk’abandi badije. Aho rero niho navuze nti ngomba kubimenya ntangira kwitabira amaserukiramuco akomeye ariko navuga ko ari ibintu natangiye ntazi ahantu bizanjyana.”

Uyu mukobwa kandi yanatangaje ko bwa mbere akora umwuga we igihe kimwe yigeze gutumirwa muri Mozambique mu  bukwe bwari bwateguwe n’Abarundi, nyuma akaza gusabwa kuza gucuranga indirimbo abageni bakwinjiriramo, maze uyu mukobwa aza gukina indirimbo yitwa “Amaso akunda ntareba neza” bitewe nuko yari yayumvise nabi.

Nyirimbabazi AKA Dj Princess

Yagize ati: “Bwa mbere byari mu bukwe bw’abarundi, ntabwo nzanabyibagirwa banyishyuye ibihumbi 200, ariko nakozemo nabi cyane, barambwiye ngo ncake indirimbo abageni binjiriramo nziza y’urukundo, nuko nyine mbashyiriramo “amaso akunda ntabona neza” gusa narinziko bavuga ngo “amaso akunda abona neza”, numvaga rero ari akantu keza nyine, rero nari nagiye kuri interineti ndeba indirimbo nziza mbonyemo akantu nkako numva umugabo yakunze umugore amaso ye abona neza”

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO CYOSE KIRYOSHYE TWAGIRANYE NA DJ PRINCESS

Related posts