thebonds ad theBonds
16.7 C
Kigali
December 10, 2019
  • Home
  • ARTISTES
  • Ibirori byatangiwemo ibihembo bya ‘Made In Rwanda’ ku byamamare mu ngeri zitandukanye-AMAFOTO
ARTISTES Celebrity Lyf Editor's Picks Fashion Featured Gospel Movies Music Photography Rwanda Sport

Ibirori byatangiwemo ibihembo bya ‘Made In Rwanda’ ku byamamare mu ngeri zitandukanye-AMAFOTO

Mu ijoro ryo ku wa 20  Nyakanga 2019 kuri Kigali Comvention Center nibwo habaye ibirori byo gutanga ibihembo bya Made In Rwanda, ku ngeri zitandukanye z’abahanzi bahanga ibihangano bitandukanye yaba abaririmbyi, abamurika imideri ndetse n’ibindi hagamijwe kwerekana ibikorewa mu  Rwanda.

Abahanzi, abanyamideli, abakinnyi n’abakora ubucuruzi bazwi n’ibindi byamamare mu ngeri zitandukanye mu Rwanda bari mu bahawe ibihembo bishimangira bikanashimira uruhare rwabo mu guteza imbere “Made In Rwanda” mu birori byabaye ku nshuro ya kabiri  i Kigali. Ibi birori bikaba byatangiye bikereweho ihasaha ku gihe cyari cyagenywe cyo gutangira, dore ko byatangiye saa mbili zirengaho iminota mike.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, yaba umuyobozi wa PSF (Urugaga rw’abikorera mu Rwanda), bamwe mu bayobozi ba Kalisimbi Rwanda itera inkunga ibi bikorwa ndetse n’umuyobozi wari uhagarariye RDB muri uyu muhango.

Ibi birori byatangijwe n’imyiyerekano y’aberekana imideri, nabo baje bambaye neza cyane bikanyura abari bitabiriye iki gikorwa. Aba nabo ntibatinze kuko hahise hakurikiraho abandi bahanzi bafashaga abari bitabiriye iki gikorwa gususuruka.

Umuyobozi wari uhagarariye RDB, yatangaje ko hari ibigikenewe kugira ngo ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda byorohere abenegihugu kubigura. Ati: “Hari byinshi dukwiye gushyiramo imbaraga mu byo dukora, imyambaro batweretse ni myiza, nabwira abayikora gukoresha  ikoranabuhanga mu mikorere yabo kugira ngo tubone imyenda ya Made in Rwanda (Imyenda ikorerwa mu Rwanda) iri kugiciro cyo hasi ku buryo umuntu wese yayigura.

Muri iki gikorwa, abayobozi bafataga ijambo bose wabonaga ko bahurira ku kintu kimwe, cyo kubwira abategura ndetse n’abategurirwa ibi birori ko bakwiye kongeramo imbaraga ndetse bagahanga n’udushya kuko aribyo bizabateza imbere, bigateza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse  n’igihugu kigatera imbere mu bukungu.

Aba nibo begukanye ibihembo bya Made In Rwanda uyu mwaka.

Fashion Shop : Nsapa Fashion Shop
Fashion of the Year: Rwanda Cultural
Actress of the Year: Diane City Maid
Best Tradition group of the Year: Inyamibwa
TV series of the Year: Seburikoko
Radio Sports of the Year: RadioTv10
Comedian of the Year: Day Makers: Japhet&5K
Actor of the Year: Nick: City Maid
Man Model of the Year: Sekamana Eric
Movie interpreter of the Year: Rock Kirabiranya
Gospel Music of the Year: Ndanyuzwe by Aline
Fashion Boutique of The Year: Masha Boutique
Song of The Year: Mary Jean By Nsengiyumva Francois
Music Label of The Year: The Mane
Music  Radio of The year: Kiss FM
Female artist of the Year: Clarisse Karasira
Best Male artist of the Year: Cyusa  Ibrahim
Best Female model of The Year: Teta Christella
Best Fashion Designer of the Year: Deliphine Deliphinez
Best Photographer of the Year: Shane Costt
Best Make Up artist of The Year: Souvorov Beauty
Best Entertainment of The Year: Flash Mix kuri Flash TV
Best Dj of the Year: Dj Milla
Best Female cerebrities: Miss Joly Umutesi
Best Innovator : Gramid

Ibihembo byatanzwe muri Made In Rwanda Award
Mama w’umuhanzi Cyusa wa Gakondo ndetse na Nyirakuru we bari baje kumushyigikira
Badrama ndetse na Marina
Badrama yakiriye igihembo cya Label ya mbere uyu mwaka cyahwe The Mane
Diane Umukinnyikazi wa filimi w’umwaka
Sekama Eric umusore wa mbere umurika imideri mu Rwanda
Masha Boutique niryo duka ry’imideri ryabaye irya mbere mu rwanda
Teta Christella ni we wabaye uwa mbere mu bakobwa bamurika imideri
Maria Jeanne batazira igisupusupu ya Nsengiyumva niyo yabaye indirimbo y’umwaka
Joshua Umunyarwenya ukunzwe nawe yari ahari
Clarisse Karasira Umuhanzikazi w’umwaka
Souvorov Beauty wegukanye umwanya wa mbere mu bazi gukora make up
Day makers (Japhete na 5K) nibo banyarwenya b’umwaka
Muyoboke Alex yakiriye igihembo cya DJ Milla
Cyusa, umuhanzi w’umugabo w’umwaka, arikumwe na Muyoboke Alex
Nick ibumoso, Nsengiyumva, Diane, Aline Gahongayire
Nick Umukinnyi wa filimi w’umugabo w’umwaka akina muri City Maid
Rock Kirabiranya, umusobanuzi wa filimi wa mbere mu Rwanda
Kibonke yakiriye igihembo cya filimi y’uruhererekane nziza y’umwaka yitwa Seburikoko yari ahagarariye
Yago umunyamakuru wa RadioTv10 yakiriye igihembo cya Radio 10 cyahawe ikigairo cya siporo

Related posts