thebonds ad theBonds
20 C
Kigali
April 7, 2020
  • Home
  • ARTISTES
  • Beyonce yahamije ko umugabo we Jay-Z ari umunyarwanda.
ARTISTES Celebrity Lyf Editor's Picks International News Music

Beyonce yahamije ko umugabo we Jay-Z ari umunyarwanda.

Umuraperi w’umunyamerika uzwi nka Jay- Z, wamenyekanye mu ndrimbo nyinshi ndetse n’ibihembo yagiye ahabwa bitandukanye ku Isi kuri ubu umugore we yamaze guhishura ko uyu mugabo ari umunyarwanda.

Nyuma yuko bashyiriye hanze indirimbo yabo nshya bise “Mood For Ever”, iyo ndirimbo yumvikanyemo amagambo yaririmbwe na Biyonce umufasha wa Jay-Z avuga ko umugabo ubyara abana be ari umunyarwanda kandi ko ntacyo yaba amufite.

Amwe mu magambo yavuzwe na Bionce yagize ati:  “My baby father, bloodline Rwanda why would you try me? Why would you bother, I am Beyonce Giselle Knowles-Carter” tugenekereje mu Kinyarwanda, uyu mugore yagize ati: “Umugabo ubyara abana banjye ni umunyarwanda, kubera iki wangerageza? Kubera iki wankanga? Ndi Beyonce Geselle Knowles Carter (izina ry’umugabo we).

Amagambo ari mu gitero cya gatatu cyaririmbwe na Beyonce

Iyi ndirimbo iri kuri Alubumu  ya Beyonce yiswe “The Lion King: The Gift” akaba yahishuraga ko, umugabo we ari umunyarwanda. Gusa na none haracyategerejwe icyo aba bombi bari buze gutangaza kuri iyi ndirimbo.

Sean Carter uzwi ku zina rya Jay- Z, kuri ubu uri kuyingayinga imyaka 50 y’amavuko,  umugabo wa Beyonce Knowless, aba bombi bakaba baheruka gushyirwa ku rutonde rw’ikinyamakuru Forbes Magazine rw’ibyamamare (couples) bikize cyane ku isi.

Uyu mugabo ubwo yatangaga amateka ye ku kinyamakuru cyo muri Amerika yigeze kuvuga ko mu busore bwe yanyuze mu buzima bubi kugera aho yagurishije ibiyobyabwenge nka “Cocaine” gusa nanone ntiyavuze aho akomoka cyangwa inkomoko ye.

Related posts