thebonds ad theBonds
17.9 C
Kigali
December 10, 2019
  • Home
  • ARTISTES
  • MC Stevo yavuze ko ibihembo bya “Made in Rwanda” biteguye neza nubwo bifite ababirwanya.
ARTISTES Editor's Picks Fashion Rwanda

MC Stevo yavuze ko ibihembo bya “Made in Rwanda” biteguye neza nubwo bifite ababirwanya.

Mu Rwanda ubu inkuru iri kuvugwa hose n’itangwa ry’ibihembo bya Made in Rwanda ku nshuro ya 2.  Gutora bigiye kumara ibyumweru bibiri, bamwe bamaze no kwanikira abandi mu matora abera kurubuga rwa Karisimbi events.

Ibi bihembo ntabwo biri kuvugwaho rumwe, cyane ko hari na bamwe mu batoranyijwe ariko bagiye bikuramo bagatangaza ko batanyuzwe n’imitegurire.

Steven Rurangirwa uzwi nka Mc Stevo,  usanzwe ari n’umunyamakuru akaba ashizwe itumanaho muri ibi bihembo yatangarije The Bonds ku kijyanye na bamwe mubikuye muri ibi bihembo, ko bidashobora kubaca integer.

MC Stevo ushinzwe ibikorwa by’itumanaho mu irushanywa rya Made In Rwanda

Ati: “Urabona ntibabura impamvu zabo kandi n’uburenganzira bwabo gusa hari abatangaza ibintu bihabanye nibyo baba batubwiye, cyangwa se yabona bamusize mu majwi akikuramo kubera ubwoba bwo kwanga gutsindwa”

Bamwe mu  bikuye muri iri rushanywa, harimo umwe mu basobanura filimi hano mu Rwanda uzwi ku izina rya Junior Giti, Missed Call uzwi mu nk’umunyarwenya, ndetse n’itorero Inganzo ngari.

Ibyiciro by’ibihembo bya Made In Rwanda

Ibihembo bya Made in Rwanda bizatangwa kuri uyu wa 6 tariki ya 20 Nyakanga muri Kigali Convention Center aho kwinjira ari 5000 frw kumyanya isanzwe, 10,000 mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi  100,000 kumeza yabantu 8

Ushaka gutora, wajya ku rubuga rwa karisimbievents.rw

Related posts