thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
Editor's Picks Hip-Hop Line

Amwe mu mateka y’umuraperi Riderman

Riderman n’umuraperi watangiye umuziki muri 2006 akaba n’umwe mu bahanzi bagikunzwe kugeza n’ubu kandi bagaragaje kudacika intege kuva yatangira umuziki

Riderman wiswe n’ababyeyi be izina Gatsinzi Emery yavukiye i Bujumbura mu Burundi, tariki 10 Werurwe 1986.Yavutse ariwe mfura mu mubana batanu bavukana ; abahungu batatu n’abakobwa babiri

Amashuri abanza yayigiye kuri Ecole Primaire Kabusunzu naho ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire St André, aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye na Sciences Humaines.

Riderman amashuri yakaminuza yayize mu bigo bibiri aribyo Université Libre de Kigali [ULK] mu Bukungu n’Icungamutungo nyuma yiga no muri Rwanda Tourism University College mu Ishami ry’Ubukerarugendo n’Icungamutungo.

Riderman yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo z’abaraperi batandukanye bari bakunzwe muri icyo gihe barimo 50 Cent,Soulja Boy,nabandi benshi yibanda cyane ku magambo azigize; mu kumva indirimbo z’umuhanzi 2Pac ufatwa nkumwami wa Hip Hop ni ho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

Yatangiye kuririmba muri Gicurasi 2006 yinjiye muri UTP Soldiers, itsinda ryari rigizwe na NEG G The General wari uriyoboye wanamweretse inzira yo gukoresha imivugo mukuririmba na MIM.

Baje gukorana indirimbo zigera kumunani maze nyuma yaho na we asohora indirimbo ku giti cye ya mbere mu 2007. Indirimbo yise “Turi muri Party”;nyuma ahita ava muri iryo tsinda atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

UTP nayo yakomeje gukora honjyerwamo Puff G, maze na Riderman akomeza inzira ye yo gukora umuziki ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nka “Inkuba”, maze asohora album ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo ‘‘Rutenderi’’, ‘‘Uwo mukobwa’’ n’izindi.

Riderman wamaze gutangaza ko atagikora indirimbo zihangana(beef) muri 2008 yagiye ahura n’abandi bahanzi bahanganye nawe mu ndirimbo agenda abasubiza bamwe birangira bavuye mu muziki barimo n’itsinda rya B-Gun ryamushotoye mu ndirimbo ”imbunda zukuri” ndetse niyo bise ”ibyahishuwe” naho Riderman abasubiza mundirimbo amatopito

Riderman yaje gukora indirimbo ”nakoze iki” arinayo yemeza ko yamusohoraga muri iyo nzira yo guhangana mu ndirimbo gusa akomeza yemeza ko ariwe uyoboye injyana ya hip hop kuva 2008. Ni we washinze Ibisumizi studio yakoranyemo n’abatunganya indirimbo barimo T-Brown, First Boy, Fazzo n’abandi

Riderman yasezeranye na Miss Agasaro Farid Nadia muri 2015 ubu amaze kugira album zirindwi na Mixtape imwe.akaba yitegura gusohora niya 8 mu kwezi kukuboza umwaka wa 2019



.

Related posts