thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
Editor's Picks

Impanuka ikomeye ibereye Karongi, itwaye ubuzima bwa benshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yo mu Kigo kitwa Ugusenga, yakoze impanuka ikomeye irenga umuhanda mu murenge wa Bwishyura. Ntiharamenyekana umubare nyawo w’abahitanywe n’iyi mpanuka.

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura akagari ka Burunga ahitwa Kibanda. Iyi Coaster yarenze umuhanda maze igera mu mirima y’urutoki nko muri metero 30.

Meya w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois abwiye itangazamakuru ko aribwo bagitangira gutabara bataramenya neza umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka. Meya avuga ko imibare nyayo iza gutangazwa hakeye.

Amakuru agera kuri The Bonds Rwanda ni uko hari abamaze kwitaba Imana. Ubutabazi burakomeje hatabarwa abakirimo umwuka. Impanuka yabaye hagati ya 6h45 na 7h20 z’igitondo.

Related posts