thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Celebrity Lyf
  • Kankwanzi wo mu Urunana yatangaje ko akunda Social Mula ndetse ko atinya cyane Kanyombya-VIDEWO
Celebrity Lyf Editor's Picks Movies THE BONDS TV

Kankwanzi wo mu Urunana yatangaje ko akunda Social Mula ndetse ko atinya cyane Kanyombya-VIDEWO

Umukinnyi wa Sinema hano mu Rwanda wamenyekanye mu ikinamico “Urunana” akaza no gukina amafilimi atandukanye, Kankwanzi yatangaje ubuzima yagiye anyuramo cyera akiri umwana, ndetse anatangaza ko umwe mu bahanzi yemera hano mu Rwanda ari Social Mula.

Ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na The Bonds Rwanda, aho yavuze ko yahuye n’ubuzima butamworoheye yaba gutandukana n’umugabo we wa mbere ndetse akaza no gutandukana n’umugabo we wa kabiri ari we ubyara Clere umwana w’umukobwa bakinana mu Urunana.

Uyu mugore yagize ati: “Hari ibibazo biza mu buzima bigatuma utandukana n’uwo mwashakanye.”

Kankwanzi asubiza ku kijyanye no gutandukana n’umugabo we wa mbere ndetse akaza no gutandukana n’uwa kabiri, niba ikibazo atakibonaho, yasubije ko nta muntu wimenya ahubwo amenywa n’abantu.

Ati: “Icyo kibazo ntabwo, niyo wakwibona umenywa n’abandi kandi nabo ntibakumenya cyane kuko bashobora kukubona uko utari cyangwa bakubona uko uri byose birashoboka .”

Kankwanzi ukina mu Urunana

Uyu mukinnyi wa Sinema abajijwe bamwe mu bahanzi yemera cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yatangaje ko akunda indirimbo za King James ariko cyane cyane ko yikundira Social Mula, mu ndirimbo ye yakunzwe cyane yise “Ma vie”.

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA KANKWANZI

Related posts