thebonds ad theBonds
20 C
Kigali
April 7, 2020
  • Home
  • Editor's Picks
  • David Pro utunganya umuziki yatangaje urugendo rwe rwa muzika rutamworoheye na gato.
Editor's Picks Music

David Pro utunganya umuziki yatangaje urugendo rwe rwa muzika rutamworoheye na gato.

David Pro umaze kubaka izina cyane mu muziki wa hano mu Rwanda mu buryo bwo kuwutunganya mu majwi, yatangaje inzira ndende yanyuzemo kugira ngo abe ari uwo ariwe ubu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, uyu mugabo utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, yatangaje ko akiza mu muziki bwa mbere yabanje kugeragezwa na mwarimu we wamwigishaga gukora umuziki.

Agitangira gukora umuziki, Producer David yavuze ko  uwamwigishaga gukora umuziki ariwe Papa Emile, yigeze kumwoherereza umuririmbyi utari uzi ikintu na kimwe ngo yamucurangira akumva ibyo ari kuririmba bidahuye n’ibyo ari gucuranga.

David yavuze ko yagerageje kumuyobora ariko bikanga ndetse icyo gihe anatekereza kuba yabwira umwarimu we wamwigishaga gutunganya umuziki  ko yananiranywe n’uwo ari gucurangira ariko ngo asanga yaba ari gutakaza amanota imbere ya mwarimu we.

Producer David utunganya umuziki

Uyu mugabo ni umuhanga mu gutunganya umuziki, cyane ko yakoze n’indirimbo zitandukanye zanakunzwe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, nka “Ikinya” ya Bruce Melody, “Agatege” ya Charly na Nina, “Birakaze” ya Alpha, “I love you” ya Peace ndetse n’izindi zitandukanye.

Related posts