thebonds ad theBonds
16.7 C
Kigali
December 10, 2019
  • Home
  • Editor's Picks
  • Abanyeshuri b’abanyafurika y’Epfo bageze mu Misiri mu ndege bikoreye
Africa Editor's Picks Travel

Abanyeshuri b’abanyafurika y’Epfo bageze mu Misiri mu ndege bikoreye

Inkumi n’abasore bakomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo bakoze indege bakoze indege baraye bageze ku ntego yo kugera i Cairo mu Misiri, nyuma y’ibyumweru bitandatu yari imaze muri uru rugendo rwo kuva i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Iyi ndege y’ibyicaro bine yo mu bwoko bwa Sling 4, yateranyijwe n’itsinda ry’abanyeshuri 20 yakorewe muri Afurika y’Epfo ikozwe n’aba banyeshuri.

Mu rugendo rwabo rwa kilometero 12,000, bahagaze mu bihugu bya Namibia, Malawi, Ethiopia, Zanzibar, Tanzaniya na Uganda.

Iyi ndege yari ifite umupilote w’imyaka 17 y’amavuko Megan Werner. Uwashinze umuryango bahuriyemo wa ‘U-Dream Global project’, yavuze ko yasabwe n’ibyishimo kubera icyo gikorwa.

Yagize ati: “Nishimiye cyane kuba twabaye intangarugero ahantu hose twagiye duhagarara kuri uyu mugabane. Intego y’iki gikorwa ni ukwereka Afurika ko buri kintu cyose gishoboka iyo ugishyizeho umutima”.

Aba bana bava mu gihugu k’iwabo baza mu Misiri, baherekejwe n’indi ndege yo muri ubu bwoko bwa Sling 4 itwawe n’abapilote babigize umwuga.

Iyo ndege bayubatse mu gihe cy’ibyumweru bitatu bagendeye ku bikoresho byakorewe muri Afurika y’Epfo n’uruganda rukora indege. Igikorwa cyo kuyubaka cyarimo no kwegeranya ibyuma bito bibarirwa mu bihumbi.

Des Werner, se wa Megan, asanzwe ari umupilote utwara indege zisanzwe zitwara abagenzi. Yavuze ko ubusanzwe kubaka indege ya Sling 4 bitwara amasaha 3000 mu kuyiteranya.

Megan yavuze ko nubwo bageze kuri icyo gikorwa gikomeye, hari ingorane bahuye nazo mu rugendo rwabo.

Meghan iburyo ndetse na mugenzi we Ange bazanye

Yavuze ko bageze mu murwa mukuru Addis-Abeba wa Ethiopia, batashoboye kubona amavuta y’indege.

Kera kabaye aho bayaboneye, indi ndege yo kubunganira itangira kuva imena ayo mavuta, bisaba ko bayigendamo ari babiri gusa.

Megan yanavuze ko kubera ibibazo bya politiki biri muri Sudani muri iki gihe, bari bafite impungenge zo kunyura hejuru y’ikirere cyayo.

Avuga kandi ko bageze mu Misiri abategetsi bashatse kubata muri yombi, kubaka impapuro zabo z’inzira n’impushya zo gutwara indege, ariko nyuma y’amasaha hafi ane, ibintu biza kujya mu buryo.

Megan ni umwe mu bapilote batandatu b’iyo ndege babonye uruhushya rwo kuyitwara – rubemerera kugurukira gusa mu ntera ya hafi ituma bakomeza kubona ku butaka rukababuza kwinjira mu bicu.

Mu rugendo rw’aba basore n’inkumi bakoze iyi ndege uko ari batandatu bagiye bakuranwa kuyitwara kugeza ubwo bagereye mu Misiri.

Urugendo rw’inzira bagiye banyuramo kugeza ubwo bagereye mu Misiri

Related posts