thebonds ad theBonds
17.9 C
Kigali
December 10, 2019
  • Home
  • Editor's Picks
  • KinyaTrap: Itsinda rya High5 ryaririmbye “Tujye Gusenga” hari ibyo risaba itangazamakuru ryo mu Rwanda
Editor's Picks Hip-Hop Line

KinyaTrap: Itsinda rya High5 ryaririmbye “Tujye Gusenga” hari ibyo risaba itangazamakuru ryo mu Rwanda

Itsinda High5 ry’abaririmbyi bo mu njyana ya Kinya Trap bamaze iminsi bashyize hanze indirimbo nshya bise “Tujye Gusenga” barasaba itangazamakuru gushyigikira injyana aba basore babarizwamo ya Kinya Trap itamenyerewe hano mu Rwanda.

Mu kiganiro bagiranye The Bonds Rwanda, abagize iri tsinda rya High5 batangaje ko bakwiye gushyigikirwa n’itangazamakuru cyane mu muziki wabo kandi ko aricyo kizawuteza imbere.

Buchaman yagize ati: “Ikintu navuga abanyamakuru badufasha, hakenewe abandi bantu nka mwe (TheBondsrwanda), hakenewe abandi bantu nka ba The Cat Vevo, bagira icyo bateraho inkunga kuri muzika nyarwanda byumwihariko ariko Hip Hop.”

Mugemzi we, Kheinz yongeyeho ko byumwihariko bashimira The Cat Vevo ku bufasha agenda abaha mu muziki wabo. Ati: “Akoze ahantu anyibutsa ibuye, uriya musaza. Tubonereho no gushimira uriya musaza Cat, komeza ukore ibintu uri gukora.”

Uretse kandi kuba basaba itangazamakuru kubafasha, iri tsinda ngo rinabona hari byinshi bikwiye guhinduka mu muziki wo mu Rwanda kugira ngo ugere kure.

Elvis atangaza ko ntakindi cyakorwa uretse gushishikariza abahanzi bose gufatanyiriza hamwe. Ati: “Icyakorwa cyo nugushishikariza abahanzi bose ndetse n’abandi bahanzi dukora umuziki umwe, dufatanye iyi njyana igere kure, ikindi n’itangazamakuru bakomeze badufashe batitaye kubo turibo cyangwa kubyo dufite.”

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE N’ITSINDA RYA HIGH5

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YABO NSHYA BISE TUJYE GUSENGA

Related posts