thebonds ad theBonds
23.3 C
Kigali
December 7, 2019
  • Home
  • Editor's Picks
  • Slovenia: Ikibumbano cyakorewe Melania Trump nticyavuzweho rumwe n’abaturage ngo kuko giteye isoni
Editor's Picks Fashion

Slovenia: Ikibumbano cyakorewe Melania Trump nticyavuzweho rumwe n’abaturage ngo kuko giteye isoni

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 6 tariki ya 6 Nyakanga 2019  mu mujyi wa Sevnica muri  Slovenia,  hagaragaye  ishyusho ya Melania Trump, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,  agace avukamo.

Umunyabugeni w’Umunyamerika Brad Downey ni we wahaye ikiraka Ales Zupevc, umubaji waho, ngo abaze ingiga y’igiti iri hanze y’umujyi wa Sevnica ayihe ishusho ya Madamu Trump.

Icyavuyemo ni igiti kijya gusa na Madamu Trump yambaye ikoti ry’ubururu ndetse n’ikiganza kijya kumera nk’ubuhiri gitumbereye mu kirere.

Bamwe mu bahatuye bavuze ko iyo shusho “iteye  isoni”, ko idasa na gato na Melania.

Ibiro ntaramakuru Reuters dukesha iyi nkuru, byanditse ko  byabwiwe na Downey ko  kubazisha iyo shusho, yashakaga ko habaho ikiganiro  ku biri kuba muri politiki y’Amerika muri iki gihe.

Downey umunyabugeni w’umunyamerika ari  gukora imurika-bihangano mu murwa mukuru Ljubljana wa Slovenia kugeza mu mpera y’ukwezi gutaha kwa munani. Amakuru avuga ko iyo shusho ishobora kwerekanwa gusa nk’igishushanyo kigamije gusetsa abantu.

Umujyi wa Sevnica wahindutse umujyi w’ubucyerarugendo cyane ibi byabaye nyuma yahoo Donald Trump yatorwaga nka Perezida w’Amerika mu mwaka wa 2016, na Madamu Trump – w’icyamamare wahoze uhatuye – akaba muka Perezida w’Amerika.

Abakerarugendo uko bakomeza gusura uyu mujyi, ninako kugenda  kumenya uko umugore wa Trump  yabagaho mbere akiri muto, abahatuye babazanira ibicuruzwa bitandukanye birimo inkweto zo kogeramo zizwi nka kamambiri (‘kamba mbili’) ndetse n’imigati bifite ishusho ijya kumera nk’iya Madamu Trump.

Nubwo bimeze gutyo kandi muri iki gihugu, bamwe ntibemera iyi shusho ngo kuko bavuga ko uyu wayibaje yarengereye cyane akayiharabika. Umwe mu baturage batuye iki gihugu, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye avuga ko Melania ari intwari y’igihugu. Ati: “Melania ni intwari ya Slovenia, yashoboye kugera ku isonga muri Amerika”.

Related posts