thebonds ad theBonds
16.7 C
Kigali
December 10, 2019
Editor's Picks Hip-Hop Line

Umuraperi M.Izzo yashinje Riderman gukoresha ibiyobyabwenge.

M Izzo ni umuraperi wakoranye na Riderman igihe kinini anafashwa nu yu mugabo kuko yanabaga mu nzu ye itunganya umuziki.

M Izzo yakoreye igihe kinini mu nzu itunganya umuziki yariyobowe na Riderman yitwaga ibisumizi gusa hashize igihe kinini bano bagabo batumvikana byatunguye benshi bitewe n’uburyo aba basore bahoranaga no kumbyiniro nyinshi zitandukanye.

Nyuma y’igitaramo cya Iwacu Muzika Festival umuhanzi Riderman yabajijwe niba yaba akivugana na M Izzo ahita abaza umunyakuru niba ahubwo uyu musore yaba akiriho. Riderman yakomeje avuga ko agenda atandukana n’abantu kubw’imyitwarire mibi.

Ibi byahise bibabaza M Izzo bituma atanga ukuri kubyumubano wabo aho yatangaje ko ari sekuru w’umwana we ku ko ariwe wahuje Riderman n’umugore we baba. Uyu muhanzi yakomeje ashinja riderman ko ashobora kuba akoresha ibiyobyabwenge.

Aho yagize ati”uriya mujama sinzi ukuntu nabivuga niba ari swing(kuba wanyweye ibisindisha)ni ba ari ibintu aba yanyweye simbizi njyewe. Nyuma yayo magambo yaje kongeraho ko hari akantu Riderman anywa gashobora kuba kamuvugisha ibyo avuga gusa ntiyeruye ngo akavuge nu bwo umunyamakuru yakomeje kumuhatiriza.

M Izzo kandi yari amaze iminsi ntandirimbo aheruka gusa afite zimwe muzakunzwe zirimo ”Nayataye” na ”Mumpe inkweto” zanjye yanatumye amenyekana bikomeye.

Related posts