thebonds ad theBonds
20 C
Kigali
April 7, 2020
Editor's Picks

Souza uheruka gushinja Neymar ko yamufashe ku ngufu yamutamaje.

Najila Trindade Mendes de Souza umunyamideli wafashwe uvuga ko yafashwe ku ungufu na Neymar Junior de Santos yavuze ko yararikiraga Neymar ndetse yifuzagako bararana.

SBT Network yo muri Brazil yatambukije iki kiganiro cyatumye abakunzi ndetse n’abakurikiranira hafi amakuru yabasitari, haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo bacika ururondogoro, batangira kuvugishwa kubwo amashuso babonye, gusa ni ibintu nyirubwite Neymar barega gukora iryo hohoterwa ataragira icyo atangaza;Mama wa Neymar we yavuzeko ari uguharabika umuhungu we.


Mendes de Souza ushinja Neymar

Souza Trinidade yavuze ko yakunze Neymar kugeza nubwo ashatse numero ye ya telefone maze batangira kwandikirana kugeza aho bahuye maze Neymar amwishyurira itike y’indege imugeza i Paris aho yamucumbikiye muri Hotel Paris, gusa we intego yajyanye kwari ukureba Neymar akumva ko bahorana bagendana ariko ntakindi kibyihishe inyuma.

Akomeza avuga ko Neymar akimugeza muri Hotel yatangiye kumukorakora, kugeza aho Najila yatangiye kumubwira ngo namureke maze Neymar atangira kumuhatiriza amufata mu buryo atateguye.

Igipolisi cy’i Paris cyatangiye iperereza kuri Neymar wasakaje amakuru y’ibanga kuri Instagram ariko atahawe uburenganzira na nyirayo. Ni icyaha gishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu muri gereza.

Related posts