thebonds ad theBonds
20 C
Kigali
April 7, 2020
  • Home
  • Diaspora
  • REBA RWANDA YOUTH CONNEKT CONVENTION#2019 UKO YAGENZE MU MAFOTO (11/05)
Culture n' Society Diaspora Editor's Picks Rwanda

REBA RWANDA YOUTH CONNEKT CONVENTION#2019 UKO YAGENZE MU MAFOTO (11/05)

Rwanda Youth Connekt ku ncuro yayo ya mbere i Burayi, aho mu mujyi wa Milan mu gihugu cy’ubutaliyani hahuriye urubyiruko ruvuye impande zose , mu bihugu bitandukanye hano mu uburayi, america , canada ndetse n’ africa,

Rwanda YouthConnekt convention  yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’urubyiruko rw’ibumbiye hamwe International Rwandan Youth for Development (IRYD) ,  hamwe na Ministeri y’urubyiruko.

Iyi nama ibaye ku ncuro yayo ya gatatu , aho izayibanjirije zabereye muri Canada , kuri ubu yateraniye  i Milan mu gihugu cy’ubutaliyani ku nsanganyamatsiko igira iti “Globally Connecting Opportunities and the Next Generation of Leaders through Technology.”  Muri make kurebera hamwe uko hahuzwa uburyo buhari k’urubyiruko bwo kwiteza imbere no kuvamo ba rwiyemeza mirimo bejo hazaza hashingiwe kw’ ikoranabuhanga rigezweho, yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo .

Muri iyi nama kandi hari hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa by’abanyarwanda Made in Rwanda, hamwe n’umushinga wa Visit Rwanda.

REBA UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO

Roland Ruhumuriza ( MC #RYCC 2019 Milan ) atangiza ibiganiro.

Roland Ruhumuriza wayoboye ibiganiro muri #YCC 2019 Milan- Italy

Umuyobozi wa IRYD ageza ijambo ry’umunsi ku abitabiriye # RYCC 2019 Milan-Italy

Co-Founder IRYD Moses Gashirabake

Uhagarariye Polytechnic ya Milan yakira Rwanda Youth Connekt Convention 2019.

Ambasaderi wa repubulika y’u Rwanda mu butaliyani Jacques Kabale ageza ijambo ry’umunsi muri #RYCC 2019 Milan

Ambassador Jacques Kabale #RYCC 2019 Milan – Italy

Urubyiruko rwahawe umwanya mu kubaza ibibazo , batanga n’ibitekerezo bitandukanye , cyanye aho higanjemo uburyo nabo bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse n’inzira bacamo kugirango bafungure ibikorwa byabo mu Rwanda.

Charles , Umwanditsi w’igitabo “Moi le dernier Tutsi” atanga ikiganiro cya fashije urubyiruko cyane cyane abavutse nyuma yi 1994 ndetse n’abavukiye imahanga , kurushaho gusobanukirwa ireme n’ububi bwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 atanga inama k’ urubyiruko , ndetse n’ababyeyi bafite abana bato, ko ari inshingano zabo kumenya ndetse no kubwira abana babo ibyabaye , 1994 mu Rwanda.

Indirimbo Tuzarwubaka, Ndi uw’I Kigali ya Theben ,Meddy. na K8 ni zimwe mu zabyinywe karaha !

Andi mafoto..

P.S: RYCC 2019 Milan – Rwanda Youth Connekt Convention 2019 Milan

Related posts